Kigali: Indege nto zizwi nka Drones zigiye kujya zishyira abantu ibicuruzwa mu ngo

289

Leta y’u Rwanda n’Ikigo cy’Abanyamerika gicunga utudege tutagira abapilote (drones), Zipline Rwanda, basinye amasezerano atuma iki kigo cyagura aho gukorera, harimo Umujyi wa Kigali no mu Ntara y’Iburengerazuba.

Ubundi drones za Zipline ntizari zisanzwe zikorera muri Kigali, ariko mu 2027 zizatangira gutwara amaraso n’ibindi bikenerwa kwa muganga nk’uko bisanzwe, ariko hongewemo serivisi zo gutwara ibicuruzwa birimo n’ibiryo, zibigeze k’ubyifuza wanabitumije mu buryo bwihuse.

Umuyobozi wa Zipline mu Rwanda, Pierre Kayitana, agaruka ku buryo bizakorwa muri Kigali.

Ati :“Ni drones zihariye tuzakoresha, zitandukanye cyane n’izo dusanganywe kuko zo zidakenera ibibuga zihagurukiraho. Izajya ijya aho ifata ikintu, ihagarare hasi bagishyiremo, hanyuma ihaguruke ikigeze ku wa gitumije ako kanya”.

Yakomeje agira ati “Mu byo twumvikanye kandi harimo kubaka ikindi kibuga cy’indege (drones) i Karongi, kizaba kibaye icya gatatu nyuma y’icya Muhanga n’icya Kayonza. Iki kibuga kizafasha kugeza serivisi mu bice bya Rusizi, Nyamasheke, ku Nkombo n’ahandi”.

Kugira ngo ibi bikorwa bigerweho, Leta zunze Ubuwe za Amerika zateye inkunga Zipline Africa ya Miliyoni 150 z’Amadolari, Kayitana akavugako ko menshi muri ayo mafaranga azakoreshwa mu Rwanda.

Umuyobozi wungirije mu Kigo cy’Igihugu cyita ku Buzima (RBC), Jeanne Umuhire, avuga ko iki ari igikorwa cy’ingenzi kigezweho mu rwego rw’ubuzima.

Yagize ati “Zipline dusanzwe dukorana kuva 2016, kuba bagiye gufungura ikibuga i Karongi ni ibintu duha agacirocyane, kuko ibice by’i Burengerazuba byari bifite ibibazo byo kuhagera byihuse, ubwo rero bizaba bikemutse kuko amaraso n’ibindi bikoresho byo kwa muganga bizahagera ku gihe”.

Akomeza avuga ko kuba Zipline irimo kwagura ibikorwa mu Rwanda, bizatuma serivisi zayo zigera mu gihugu hose, ikaba ari inyungu mu rwego rw’ubuzima.

Comments are closed.