Patrice Evra yavuze ko agenda arushaho gukunda u Rwanda

Ubwanditsi
2 Min Read

Kinigi, Musanze – Uwahoze ari umukinnyi w’ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa ndetse n’amakipe akomeye ku mugabane w’u Burayi, Patrice Evra, yavuze ko kuva yagera mu Rwanda agenda arushaho kurukunda umunsi ku wundi, ashimangira ko yari yarasezeranyije Perezida Paul Kagame ko azarusura.

Evra yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu tariki ya 4 Nzeri 2026, mu muhango wa Kwita Izina uri kubera mu Kinigi mu Karere ka Musanze, aho yitabiriye umuhango wo kwita amazina abana b’ingagi bavutse mu mwaka ushize.

Mu butumwa bwe, yagize ati: “Nasezeranyije Perezida wanyu (Perezida Kagame) mu myaka itandatu ishize ko nzasura u Rwanda. Buri munsi maze hano, ndushaho gukunda u Rwanda kurushaho.”

Aya magambo y’uyu munyabigwi mu mupira w’amaguru agaragaza uburyo yanyuzwe n’uburyo yakiriwe ndetse n’ibyo yibonera mu Rwanda, igihugu gikomeje kwamamara ku rwego mpuzamahanga kubera umutekano, isuku, iterambere n’ubukerarugendo bushingiye ku kubungabunga ibidukikije.

Patrice Evra, wamenyekanye cyane akinira amakipe arimo Manchester United, Juventus na AS Monaco, ni umwe mu byamamare mpuzamahanga byitabiriye umuhango wa Kwita Izina uyu mwaka. Uyu muhango umaze kuba ikimenyetso gikomeye cy’ubukerarugendo bw’u Rwanda, ukaba uhuza abayobozi, ibyamamare n’inshuti z’u Rwanda baturutse hirya no hino ku Isi.

Abasesenguzi bavuga ko amagambo ya Evra ari ikimenyetso cy’uburyo ibikorwa byo kwamamaza u Rwanda ku rwego mpuzamahanga bikomeje gutanga umusaruro, aho abantu bazwi ku Isi bakomeza kurugaragariza icyizere no kuruvuga neza nyuma yo kurusura.

Kwita Izina ni umuhango ngarukamwaka ugamije kwita amazina abana b’ingagi baba baravutse mu mezi 12 aba ashize, hagamijwe gukomeza ubukangurambaga bwo kurengera urusobe rw’ibinyabuzima no guteza imbere ubukerarugendo.

Uyu muhango wa 2026 wakomeje kugaragaza uburyo u Rwanda rwihagazeho nk’icyerekezo cy’ubukerarugendo bw’ibidukikije muri Afurika, ndetse n’uburyo rukomeje gukurura abantu bafite izina rikomeye ku rwego mpuzamahanga nka Patrice Evra, bavuga ko baruguyemo neza kandi bakarushimira intambwe rumaze gutera.

 

Share This Article