Nyaruguru – Inkongi y’umuriro yibasiye igice cya Pariki y’Igihugu ya Nyungwe giherereye mu Murenge wa Muganza, Akarere ka Nyaruguru, imaze gutwika hegitari zisaga 17 z’amashyamba, mu gihe inzego zitandukanye zikomeje ibikorwa byo kuyizimya no gushakisha icyaba cyayiteye.
Amakuru yatangajwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha n’umutekano agaragaza ko iyi nkongi yatangiriye hagati mu ishyamba, ahantu hari nko mu bilometero birindwi uvuye ku nkengero za Pariki, ibintu byatumye hakekwa ko yaba yaraturutse ku bikorwa bya muntu bitemewe.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, yavuze ko aho umuriro watangiriye ari kimwe mu bimenyetso byerekana ko hari abantu bakomeje kwinjira muri Pariki mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Yagize ati: “Ku bufatanye bw’abaturage, Ingabo, Polisi ndetse n’abakozi ba RDB, ibikorwa byo kuzimya birakomeje kandi hari icyizere cyo kuwuzimya.”
Yakomeje avuga ko kuba umuriro waratangiriye kure cyane y’imbibi za Pariki bishimangira ko hakiri abantu bayinjiramo bagakora ibikorwa bitemewe, bishobora kuba byarateye iyi nkongi.
Inzego zishinzwe umutekano n’izishinzwe kubungabunga ibidukikije zatangiye iperereza rigamije kumenya neza icyateye umuriro ndetse no gushakisha ababa barawugizemo uruhare.
CIP Kamanzi yihanangirije abakomeje kwangiza Pariki ya Nyungwe, ashimangira ko abazagaragaraho uruhare muri iki gikorwa bazabihanirwa n’amategeko.
Ati: “Kubona hari umuntu ugihirahira akinjira mu ishyamba rya Nyungwe rizwi nk’ibihaha by’igihugu, ni ibintu bidakwiye kwihanganirwa. Abazamenyekana ko babigizemo uruhare bazahanwa n’amategeko.”
Pariki y’Igihugu ya Nyungwe ni imwe mu mutungo kamere ukomeye u Rwanda rufite, ikaba izwiho kwakira amoko menshi y’inyamaswa n’ibimera ndetse ikagira uruhare runini mu kubungabunga ibidukikije no guteza imbere ubukerarugendo. Impungenge ni uko inkongi nk’izi zishobora kugira ingaruka zikomeye ku rusobe rw’ibinyabuzima ndetse no ku bidukikije muri rusange.
Mu gihe ibikorwa byo kuzimya umuriro bikomeje, abaturage basabwe gukomeza gufatanya n’inzego z’ubuyobozi mu kurinda no kubungabunga Pariki ya Nyungwe no gutanga amakuru ku muntu wese ukekwaho ibikorwa bishobora guteza inkongi cyangwa kwangiza umutungo kamere w’igihugu.

