Nyarugenge: Polisi yataye muri yombi abajura 16 bari barembeje abaturage

Gilbert Silvapoxy
2 Min Read

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, ifatanyije n’inzego z’ibanze n’abaturage yataye muri yombi abantu 16 bakekwaho ubujura ndetse bari barazengereje abaturage babiba.

Aba bantu bakekwaho ubujura bafatiwe mu mukwabo wo gufata ibisambo wakorewe mu tugari dutandukanye two mu Murenge wa Kigali turimo Ruliba,Kigali,Mwendo na Nyabugogo kuva ku tariki ya 01 Nzeri 2026.

Ibi bibaye nyuma y’aho abaturage batuye mu Karere ka Nyarugenge mu Murenge wa Kigali mu tugali twa Nyabugogo, Kigali,Ruliba, na Mwendo, bagaragarije ikibazo cy’ubujura bubugarije ndetse ko hari n’ababatege bakabambura ibyabo birimo telefone, amafaranga, ibyo bavuye guhaha Nyabugogo ndetse rimwe na rimwe bakanabakomeretsa.

Polisi yatangaje ko aba bantu uko ari 16 biyemereye ko bategaga abaturage bakabambura bakanabakomeretsa abaturage ndetse bananywa ibiyobyabwenge.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali CIP Wellars Gahonzire yatangaje ko abakekwaho ubujura bafashwe biturutse ku bufatanye n’abaturage ndetse bose bagiraga uruhare mu bujura ku muhanda uva Nyabugogogo-Giti cy’inyoni-kugera kuri Ruliba.

Muri aba bantu bafashwe harimo n’aburiraga imodoka zitwara imizigo bagapakurira imizigo bagahita birukira mu kibaya kiri kuri uyu muhanda ndetse hari n’abandi bafatiwe mu Kagali ka Mwendo batoboraga inzu y’abaturage bakiba imitungo irimo.

Polisi y’ u Rwanda irizeza abaturage umutekano usesuye kubera ko hafashwe ingamba zitandukanye zirimo kureba umutekano mu buryo buhoraho cyane cyane mu masaha ya n’ijoro no gushishikariza abahatuye gukorana n’inzego z’umutekano n’inzego z’ibanze batanga amakuru ku bantu bose bazwiho gukora ibikorwa by’ubujura kugira ngo bafatwe.

Polisi y’u Rwanda kandi iraburira abantu bose bishora mu bikorwa by’ubujura n’ibindi byaha bitandukanye kwitandukanya nabyo bagashaka ibindi bakora byemewe n’amategeko kuko ubujura bukenya budakiza.

Aba bant bose uko ari 16 bafashwe bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kigali mu gihe ibikorwa byo gufata n’abandi bakoranaga bikomeje.

src:ukwelitimes

Share This Article