Iran yatangaje ko yasenye radar ya Amerika muri Bahrain, Washington irayihakana

Ubwanditsi
2 Min Read

Leta ya Iran yatangaje ko ingabo zayo zagabye igitero ku bikoresho bya radar by’ingabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) biherereye muri Bahrain, zivuga ko byasenywe mu gikorwa cyo kwihimura ku gitero cyagabwe ku butaka bwa Iran. Icyakora, igisirikare cya Amerika cyahakanye aya makuru, kivuga ko nta bikoresho byacyo byangiritse.

Itangazo ry’Ingabo zidasanzwe z’Ishami rishinzwe kurinda Impinduramatwara ya Iran (IRGC), ryatangajwe ku wa Gatanu tariki ya 13 Ugushyingo 2026, rivuga ko zagabye igitero ku bikoresho bya radar bifasha Amerika kumenya ibitero by’indege mbere y’uko bigera ku butaka bwayo cyangwa ku birindiro byayo.

Izi ngabo zavuze ko icyo gikorwa cyari igisubizo ku gitero cyo mu kirere zivuga ko cyagabwe ku munara w’itumanaho wari mu gace ka Sirik, mu Ntara ya Hormozgan, mu majyepfo ya Iran.

Mu butumwa bwatangajwe n’ibitangazamakuru bya Leta ya Iran, IRGC yavuze ko icyo gitero cyari kigamije guha Amerika umuburo wo guhagarika ibyo yise ibikorwa by’ubushotoranyi mu kirere ndetse n’ibyo yashinje Amerika byo gucuruza peteroli mu buryo bunyuranyije n’amategeko mu Nkombe ya Hormuz.

Izi ngabo kandi zihanangirije ko mu gihe ibitero nk’ibyo byakomeza, umutwe w’ingabo zishinzwe ibikorwa byo mu kirere uzaba witeguye gusubiza nta mbogamizi.

Gusa, ubuyobozi bw’ingabo za Amerika zishinzwe ibikorwa bya gisirikare mu Burasirazuba bwo Hagati (CENTCOM) bwahakanye ko radar yavuzwe na Iran yasenywe. Bwavuze ko ingabo za Amerika zarashe indege ebyiri zitagira abapilote (drones) zari zoherejwe na Iran zigana muri Bahrain, zemeza ko nta muntu wakomeretse cyangwa ibikoresho byangiritse.

Bahrain ni igihugu gifite akamaro gakomeye mu bikorwa bya gisirikare bya Amerika mu karere k’Uburasirazuba bwo Hagati, kuko ari ho hari icyicaro gikuru cy’Ingabo zirwanira mu mazi za Amerika, zizwi nka Fifth Fleet.

Iki gitero kivugwa kibaye mu gihe umwuka mubi hagati ya Iran na Amerika ukomeje guterwa n’umutekano muke mu Nkombe ya Hormuz, inzira y’ingenzi inyuramo amato atwara peteroli na gaze ku rwego mpuzamahanga.

Ni na cyo gitero cya mbere Iran ivuze ko yagabye ku bikoresho bya gisirikare bya Amerika mu gihugu cyo mu karere k’Ikigobe cy’Abaperesi kuva mu ntangiriro za Nzeri 2026.

Nubwo Iran ivuga ko yasenye ibyo bikoresho bya radar, kugeza ubu nta gihamya yigenga iragaragaza ko byangiritse, mu gihe Amerika yo ishimangira ko igitero cyayo cyaburijwemo kandi nta ngaruka cyateje.

 

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *