Rutsiro: Imiryango irenga 2.300 yakuwe mu manegeka ituzwa neza ahatashyira umuzima mukaga

Gilbert Silvapoxy
3 Min Read

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rutsiro bwatangaje ko mu myaka itanu ishize, imiryango 2.320 itishoboye yahawe amacumbi meza, nyuma yo kuvanwa mu manegeka n’ahandi hari hashyize ubuzima bwayo mu kaga.

Iyi miryango yafashijwe binyuze mu kuyubakira inzu nshya no gusana izari zisanzweho, hagamijwe kuyifasha kubona aho gutura hatekanye kandi hajyanye n’igihe.

Ibi bikorwa byagiye bishyirwa mu bikorwa mu myaka itandukanye, hifashishijwe ingengo y’imari y’Akarere ka Rutsiro n’inkunga y’abafatanyabikorwa bako mu iterambere.

Imibare yatanzwe n’ubuyobozi bw’aka karere igaragaza ko mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2022/2023 hubakiwe imiryango 358, indi 216 isanirwa inzu.

Mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2023/2024, hubakiwe imiryango 299, mu gihe indi 122 yasaniwe inzu.

Mu mwaka wa 2024/2025, imiryango 554 yubakiwe inzu nshya, indi 80 isanirwa izari zisanzweho.

Mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2025/2026, hubakiwe imiryango 515, mu gihe indi 176 yasaniwe inzu zari zarangiritse.

Mu bahawe amacumbi harimo imiryango yagizweho ingaruka n’ibiza byibasiye Intara z’Iburengerazuba n’Amajyaruguru mu ntangiriro za Gicurasi 2023, bigateza igihombo gikomeye ku baturage.

Mu Karere ka Rutsiro, ibyo biza byagize ingaruka ku nzu 1.058, zirimo izasenyutse burundu n’izangiritse ku buryo zari zikeneye gusanwa.

Kuva mu ntangiriro za 2024, Akarere ka Rutsiro, ku bufatanye na Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), kasannye inzu 381 zari zarangijwe n’ibiza, ariko zubatse ahantu hadashyira ubuzima bw’abaturage mu kaga.

Ibyo bikorwa byakozwe binyuze mu mushinga wa CERC, uterwa inkunga na Banki y’Isi, ugamije gufasha abaturage bahuye n’ingaruka z’ibiza kongera kubona amacumbi meza.

Imiryango 406 iracyategereje gutuzwa

Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro, Kayitesi Dative, yabwiye Itangazamakuru ko mu miryango yafashijwe harimo iyasenyewe n’ibiza byo muri Gicurasi 2023, ashimangira ko hakomeje gushakishwa uburyo n’isigaye itarabona amacumbi yatuzwa.

Ati :“Muri aka Karere, ibiza byo muri Gicurasi 2023 byagize ingaruka ku miryango 1.058, ku bufatanye na MINEMA habanje gusanwa inzu 381 zari zarangiritse ariko aho zahoze atari mu manegeka, ni mu gihe inzu 745 zari zarasenyutse burundu nazo MINEMA binyuze mu mushinga wa CERC yadufashije kugura ubutaka no kubakira imiryango 435 inzu nziza kandi zihanganira ibiza. Ni urugendo dukomeje mu gushakira imiryango 406 isigaye nayo aho yubakirwa.”

Kayitesi yasobanuye ko ubuyobozi bw’akarere bukomeje gushaka ibisubizo birambye ku kibazo cy’imiryango itarabona amacumbi, cyane cyane mu gihe hitegurwa ibihe by’imvura nyinshi.

Yagaragaje ko iyi miryango yamaze kuganirizwa ku ngamba zo kwirinda ingaruka z’ibiza, ndetse ko hateganywa kuyimura by’agateganyo no kuyikodeshereza amacumbi mu gihe bibaye ngombwa.

Izi ngamba zigamije gukumira ko abaturage bakomeza gutura ahantu hashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga, mu gihe hakomeje gushakishwa ubushobozi bwo kububakira amacumbi arambye.

Imibare ya Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi igaragaza ko mu Rwanda hakiri imiryango 7.559 ituye mu manegeka, yiganjemo iyo mu Turere twa Gakenke, Muhanga, Ngororero, Karongi na Rubavu.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rutsiro bwagaragaje ko buzakomeza gukorana n’inzego za Leta n’abafatanyabikorwa mu iterambere, kugira ngo imiryango isigaye ituye ahashyira ubuzima bwayo mu kaga ibone amacumbi atekanye.

Share This Article