Nyanza: Umugabo yishe umugore we amuziza kuvugira kuri telefoni

Gilbert Silvapoxy
By
Gilbert Silvapoxy
My name is Gilbert Silvapoxy , a journalist, and community development enthusiast from Rwanda. I have a strong passion for education, communication, leadership, and serving the...
2 Min Read

Umugabo wo mu Karere ka Nyanza yatawe akekwaho kwica umugore we bapfuye amakimbirane bari basanzwe bafitanye bikekwa ko umugore yavugiye kuri telefone maze umugabo agakeka ko umugore ari kuvugana n’undi mugabo.

Byabereye mu Mudugudu wa Gicumbi mu Kagari ka Mututu mu Murenge wa Kibirizi mu Karere ka Nyanza.

Ku wa 23 Ugushyingo 2026 ahagana Saa Munani z’Amanywa ni bwo amakuru yamenyekanye ko hari umugabo w’imyaka 47 bikekwa ko yishe umugore we w’imyaka 41 aho bikekwa ko yamwishe amunize. Bikekwa ko umugabo yabonye umugore we avugira kuri telefone akumva ari kuvugana n’undi mugabo ahita amuniga.

Umwe mu baturanyi be yabwiye Itangazamakuru  ko nyakwigendera n’umugabo we bari basanzwe bafitanye amakimbirane ashingiye kugucana inyuma.

Ati: “Byari ibintu bizwi ko bafitanye amakimbirane gusa ntawurega undi byibura ngo ubuyobozi bubatandukanye”

Uwatanze amakuru yavuze ko akenshi bombi bari batakibana mu nzu imwe ahubwo umugabo yabaga mu nzu yegeranye n’iyo nyakwigendera yabagamo, izo nzu zose zikaba zari izabo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kibirizi, Burezi Eugene yabwiye Itangazamakuru  ko amakuru bayamenye gusa Urwego rw’Ubugenzacyaha rwatangiye iperereza.

Ati:”Umugabo akekwaho ko yishe umugore we kuko umugore twamusanze mu rugo yapfuye maze umugabo turamufata tumushyikiriza inzego z’umutekano kugira ngo abisobanure”

Burezi yavuze ko umurambo wa nyakwigendera wajyanwe gusuzumwa i Kigali kugira ngo harebwe icyamwishe. Umurambo we nta gikomere wari ufite kandi inzego zibifite mu nshingano zizagaragaza icyateye urupfu.

Nyakwigendera yari afitanye n’umugabo we abana batanu, akaba afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Muyira mu Karere ka Nyanza.

ivomo:igihe.com

Share This Article
My name is Gilbert Silvapoxy , a journalist, and community development enthusiast from Rwanda. I have a strong passion for education, communication, leadership, and serving the community. Through teaching and journalism, I aspire to inform, educate, inspire, and contribute to positive change in society. I am committed to integrity, responsibility, teamwork, and continuous personal and professional development. Contact with us on Whatsapp: 0788820730
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *