Prof. Romain Murenzi wahoze ari Minisitiri w’Uburezi mu Rwanda, akaba n’inzobere mu bugenge, yahawe igihembo cy’indashyikirwa kubera uruhare yagize mu guteza imbere siyansi, uburezi n’ubufatanye mpuzamahanga mu bushakashatsi.

Uyu Munyarwanda yashyizwe kandi mu cyiciro cy’abanyamuryango b’icyubahiro b’Urugaga rw’Abahanga mu Bugenge muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ruzwi nka American Physical Society (APS), kubera ibikorwa by’indashyikirwa yakoze mu guteza imbere uyu mwuga no gufasha abandi bahanga.
APS yatangaje ko Prof. Murenzi yashimiwe uruhare yagize mu kuyobora ibikorwa bya siyansi, guteza imbere uburezi n’ubufatanye hagati y’abashakashatsi bo mu bihugu bitandukanye.
Uyu muryango wagaragaje ko Prof. Murenzi yagiye akoresha ubumenyi n’ubunararibonye afite muri siyansi mu bikorwa bigamije guteza imbere amahoro, imibereho myiza y’abaturage n’iterambere ry’ibihugu.
APS yanamushimiye uruhare yagize mu gufasha abagore n’abakobwa kubona amahirwe mu bijyanye na siyansi, by’umwihariko mu Rwanda no mu bindi bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere.
Itangazo ry’uyu muryango rivuga ko :“Yafashije abagore n’abakobwa kubona amahirwe muri siyansi, ashyigikira uburezi mu bya siyansi, ikoranabuhanga, ubwubatsi n’imibare mu Rwanda no mu bindi bihugu biri mu nzira y’amajyambere.”
APS yagaragaje kandi ko Prof. Murenzi yagize uruhare mu gutangiza gahunda zitandukanye zifasha abahanga mu bya siyansi bo hirya no hino ku Isi gukorera hamwe, gusangira ubumenyi no guteza imbere ubushakashatsi.
Ibi bikorwa biri mu byatumye ashimirwa nk’umwe mu bahanga bagize uruhare rugaragara mu guteza imbere siyansi no kuyikoresha mu gukemura ibibazo byugarije sosiyete.
Prof. Romain Murenzi asanzwe yigisha muri Worcester Polytechnic Institute, ishuri rikuru ryigisha ibijyanye n’ubumenyi n’ikoranabuhanga riherereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Afite ubunararibonye mu bushakashatsi, mu buyobozi bw’inzego za Leta no mu gutegura politiki mpuzamahanga zigamije guteza imbere siyansi n’ikoranabuhanga.
Mu Rwanda, Prof. Murenzi yabaye Minisitiri w’Uburezi kuva mu 2001 kugeza mu 2006, aho yagize uruhare mu bikorwa bitandukanye byo guteza imbere urwego rw’uburezi.
Kuva mu 2006 kugeza mu 2009, yabaye Minisitiri muri Perezidansi ushinzwe Siyansi, Ikoranabuhanga n’Ubushakashatsi, mu nshingano zari zikubiyemo no guteza imbere ikoranabuhanga mu itumanaho.
Mu 2009, yagiye gukorera mu Muryango w’Abanyamerika ushinzwe Guteza Imbere Siyansi, American Association for the Advancement of Science (AAAS), aho yabaye Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe Siyansi, Ikoranabuhanga n’Iterambere Rirambye.
Yanakoze mu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Burezi, Siyansi n’Umuco (UNESCO), aho yayoboye ishami rishinzwe Politiki za Siyansi no Kongerera Abahanga Ubushobozi mu bijyanye na Siyansi Kamere, kuva mu 2016 kugeza mu 2017.
Mu nshingano zitandukanye yagiye ahabwa, Prof. Murenzi yibanze ku guteza imbere ubushakashatsi, kubaka ubushobozi bw’abahanga no gushimangira ubufatanye mpuzamahanga mu bya siyansi.
Kuba ahawe iki gihembo no gushyirwa mu banyamuryango b’icyubahiro ba APS ni ugushimangira agaciro k’ibikorwa yakoze mu myaka ishize, by’umwihariko mu guteza imbere siyansi n’ikoranabuhanga mu Rwanda no ku rwego mpuzamahanga.