Urukiko Rukuru rwa Western Cape muri Afurika y’Epfo rwatesheje agaciro raporo y’akanama k’Inteko Ishinga Amategeko kari kavuze ko Perezida Cyril Ramaphosa, ashobora kubazwa ku birego bifitanye isano n’urubanza rwa Phala Phala.
Iki kibazo cya Phala Phala gishingiye ku bujura bw’amafaranga y’amadevize yibwe mu rwuri rwihariye rwa Perezida rwororerwamo inyamaswa mu mwaka wa 2020, ndetse no ku birego bijyanye n’uburyo yitwaye nyuma y’icyo gikorwa.
Urukiko kandi rwemeje ko raporo yakozwe n’akanama kashyizweho n’Inteko Ishinga Amategeko itemewe n’amategeko, maze ruyitesha agaciro yose uko yakabaye.
Mu mwanzuro warwo, urukiko rwavuze ko ako kanama kari kashyiriweho gukora iperereza ku birego byaregwaga Cyril Ramaphosa, ariko kakaba katarasobanukiwe neza inshingano zako, uburyo bw’iperereza kagombaga gukoresha n’imyanzuro kagombaga gutanga.
Umucamanza Nolwazi Mabindla-Boqwana yavuze ati: “Aka kanama karenze ku nshingano kari gafite mu buryo bwemewe n’amategeko kandi gakora amakosa menshi akomeye mu gusobanura amategeko. Kubera iyo mpamvu, raporo yako itangajwe nk’itemewe n’amategeko kandi ikuweho yose uko yakabaye.”
Urukiko kandi rwemeje ko n’intambwe inteko ishinga amategeko yari yarafashe ishingiye kuri iyo raporo na zo zitari zemewe n’amategeko.
Uyu mwanzuro ukuraho ishingiro ryari rishingiyeho gahunda yo kweguza Ramaphosa binyuze mu nteko ishinga amategeko, n’ubwo amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi yatangaje ko ateganya kujuririra icyo cyemezo.
Vuyo Zungula, uyobora ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi rya African Transformation Movement (ATM), ryari mu baburanyi muri uru rubanza, yabwiye abanyamakuru hanze y’urukiko ko iryo shyaka riteganya kujuririra icyo cyemezo.
Niba koko bajuriye kandi urwo bujurire bugahabwa agaciro, akanama k’inteko ishinga amategeko kari gashinzwe gusuzuma iki kibazo gashobora kongera kwiga ku birego bishinjwa Perezida no gutanga inama cyangwa umwanzuro wako.
Mu gihe ako kanama kasaba ko Perezida yeguzwa ku butegetsi, inteko ishinga amategeko izasabwa gutora kugira ngo hemezwe niba akurwa ku mwanya we. Kugira ngo ibyo bishoboke, bisaba amajwi nibura angana na bibiri bya gatatu by’abadepite.
Gusa, ishyaka rya Perezida Ramaphosa, African National Congress (ANC), rifite imyanya ihagije mu nteko ishinga amategeko ku buryo rishobora kuburizamo uwo mugambi.
Ramaphosa ni Perezida wa mbere wa Afurika y’Epfo ugezweho n’igikorwa cyo gusuzumwa ku rwego rushobora kuvamo kweguzwa ku butegetsi hakurikijwe amategeko mashya yatangiye gukurikizwa mu mwaka wa 2018.