U Bufaransa: Abarenga 1,200 batawe muri yombi mu myigaragambyo yamagana izamuka ry’ikiguzi cy’imibereho

Ubwanditsi
1 Min Read

Abarenga 1,200 bamaze gutabwa muri yombi mu Bufaransa, bakurikiranyweho kugira uruhare mu myigaragambyo n’imvururu bimaze iminsi byibasiye iki gihugu, mu gihe abaturage bakomeje kugaragaza ko batishimiye izamuka ry’ikiguzi cy’imibereho.

Guverinoma y’u Bufaransa yamaganye ibikorwa by’urugomo byagaragaye muri iyi myigaragambyo, isaba ababigizemo uruhare kubihagarika.

Nk’uko BBC yabitangaje, abigaragambya bakomeje kwisuka mu mihanda ya Paris, umurwa mukuru w’u Bufaransa, no mu tundi duce tw’igihugu, bagaragaza kutishimira ibibazo by’ubukungu bibangamiye imibereho yabo ya buri munsi, birimo izamuka ry’ibiciro by’ibicuruzwa na serivisi, aho bivugwa ko ibiciro byazamutse ku rugero ruri hejuru cyane.

Iyi myigaragambyo yatumye inzego z’umutekano zitabara kugira ngo zigenzure umutekano n’ituze rusange, mu gihe ubuyobozi bukomeje kunenga ibikorwa bihungabanya umutekano.

Guverinoma y’u Bufaransa ishimangira ko kutishimira ibibazo byugarije abaturage bidakwiye kuba impamvu yo kwishora mu bikorwa by’urugomo, mu gihe abigaragambya bo bakomeje kugaragaza ko bashaka ko ibibazo by’imibereho bihabwa umurongo urambye.

Image
Abashinzwe umutekano bagerageje gutabara
Image
Imodoka, amaduka, n’ibikorwaremezo byarangijwe

Image

 

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *