Pakistan: Abana 34 n’umwarimu wabo bagwiriweho n’igisenge cy’inzu barapfa

Ubwanditsi
2 Min Read

Mu gitondo cyo ku 15 Ukwakira 2026, nibwo inyubako irimo ‘ishuri ryigenga yagwiriye abanyeshuri 34 barapfa abandi barenga 50 barakomereka.

Iyi mpanuka yabaye mu gitondo cyo ku wa Kane ubwo abanyeshuri bigaga mu kigo cy’amashuri cyitwa Al Khair Education Center bari mu masomo, ubwo igisenge cy’igorofa bigiramo cyabagwaho.
Amakuru avuga ko mu banyeshuri 34 bahitanywe n’iyi mpanuka harimo abakobwa 12 n’umwarimu w’umugore ndetse ko bamwe mu bana bapfuye n’abakomerekeye muri iyo mpanuka bari bafite imyaka itandatu y’amavuko mu gihe mu bana bose bapfuye ntawurengeje imyaka 13.
Umuvugizi w’ibitaro bya Lady Reading Hospital, Mohammad Asim, yatangaje ko abantu barenga 50 bakomereye muri n’iyi mpanuka, barimo abana batatu bari barembye cyane bafite ibikomere byo mu mutwe.
Umuvugizi w’urwego rushinzwe ubutabazi, Arif Khattak, yavuze ko ibikorwa byo gutabara byamaze amasaha arenga anendetse byitabiriwe n’abatabazi bagera hafi ku 100.
Amakuru yatangajwe n’abashinzwe ubutabazi yemeje ko abantu bose bagwiriwe n’igisemge ndetse n’ibyasenyutse ku igorofa y’iryo shuri bakuwemo.
Umuyobozi wa Polisi mu mujyi wa Peshawar, Saeed Ahmed, yavuze ko inyubako y’iri shuri yari ishaje, bigakekwa ko byagize uruhare mu guteza iyi mpanuka.
Yasobanuye ko igisenge cyo ku igorofa ryo hejuru cyaguye ku banyeshuri bari mu byumba by’amashuri byo hasi, bituma igice kinini cy’inyubako kigwa amagorofa abiri arasenyuka.
Mahwish Zaman, umwarimu wakomerekeye muri iyi mpanuka, yavuze ko iryo shuri ry’amagorofa atatu ryigamo abanyeshuri bagera ku 1.200.
Yavuze ko yari mu cyumba yigishirizagamo igihe igisenge cyagwaga, ariko ko yisanze ari mu bitaro kuko yajyanwe yataye ubwenge.
Perezida wa Pakistan, Asif Ali Zardari, yagaragaje agahinda gakomeye yatewe n’iyo mpanuka yahitanye abana n’umwarimu, avuga ko ibyabaye byashenguye igihugu cyose.
Mu butumwa bwe, yihanganishije imiryango yabuze abayo, anasaba ko hakorwa iperereza ryimbitse kugira ngo hamenyekane icyateye iyi mpanuka.
Yashimangiye kandi ko hakenewe ingamba zihamye zo kugenzura umutekano w’inyubako z’amashuri, kugira ngo hirindwe ko impanuka nk’iyi yakongera kuba.
Ubuyobozi bw’intara ya Khyber Pakhtunkhwa, Umujyi wa Peshawar, uherereye ukaba n’Umurwa Mukuru wayo, bwatangaje ko hashyizweho komite izakora iperereza ku cyateye isenyuka ry’iri shuri.
Src: Reuters
Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *