Minisitiri w’Intebe yahwituye amadini ku nyigisho z’ubuyobe no kureberera inzoga z’ibyuma

Gilbert Silvapoxy
3 Min Read

Minisitiri w’Intebe, Dr. Nsengiyumva Justin, yasabye amadini n’amatorero kurwanya inyigisho ziyobya abayoboke bayo, zikababuza gukora no kwiteza imbere, ndetse no kugira uruhare rufatika mu kurwanya ubusinzi, ibiyobyabwenge n’inzoga zitujuje ubuziranenge zizwi nk’ibyuma.

Yabitangaje kuri uyu wa 25 Ukwakira 2026, mu muhango wo kwimika Musenyeri Dr. Gahima Manasseh nka Arikiyepisikopi wa gatanu w’Itorero Angilikani ry’u Rwanda (EAR), akaba n’Umwepisikopi wa Diyosezi Angilikani ya Gasabo.

Uyu muhango wabereye i Kigali witabiriwe n’abayobozi batandukanye muri Guverinoma, barimo Minisitiri w’Intebe, Dr. Nsengiyumva Justin, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Habimana Dominique, na Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Uwimana Consolée.

Wanitabiriwe n’abashumba b’Itorero Angilikani ry’u Rwanda, abandi bafite inshingano muri iryo torero, abayoboke baryo ndetse n’abashyitsi baturutse mu mahanga.

Musenyeri Dr. Gahima yatorewe kuyobora EAR ku wa 11 Nzeri 2026, asimbuye Musenyeri Dr. Mbanda Laurent wari umaze imyaka umunani kuri uwo mwanya.

Agiye kuyobora iri torero mu gihe cy’imyaka itanu, ishobora kongerwa.

Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye uwo muhango, Minisitiri w’Intebe, Dr. Nsengiyumva Justin, mu izina rya Perezida Paul Kagame, yifurije ishya n’ihirwe Arikiyepisikopi mushya mu nshingano yahawe, anashimira Musenyeri Dr. Mbanda Laurent ku miyoborere ye.

Yashimye uruhare Itorero Angilikani ry’u Rwanda ryagize mu kongera kwiyubaka kw’Abanyarwanda no mu iterambere ry’Igihugu, agaragaza ko ibikorwa byaryo bitagarukira gusa ku kubaka abayoboke mu buryo bw’umwuka.

Dr. Nsengiyumva yavuze ko Leta yifuza ko imiryango ishingiye ku myemerere irushaho kugira uruhare mu kubaka umuryango nyarwanda ukomeye kandi utekanye, cyane cyane muri iki gihe uhanganye n’ibibazo bitandukanye.

Ati “Icyo twifuza ni ukugira imiryango ikomeye kandi itekanye aho abayigize barangwa n’indangagaciro nziza ziberanye n’Umunyarwanda kugira ngo Igihugu cyacu gikomeze gitere imbere. Turasaba amadini n’amatorero kongera imbaraga mu bikorwa byo gutegura neza abagiye kubaka ingo.”

Yasabye kandi Itorero Angilikani ry’u Rwanda n’andi madini n’amatorero gukomeza kwigisha abayoboke bayo ubutumwa bwiza, ariko bikajyana no kubakangurira kwirinda imyitwarire ibangamira ubuzima bwabo n’iterambere ry’Igihugu.

Yagaragaje ko kwita ku mibereho myiza y’abayoboke bikwiye kujyana no kubafasha kugira ubuzima buzira umuze, kuko roho nzima itura mu mubiri muzima.

Ati “Turasaba rero amadini n’amatorero kugira uruhare rufatika mu rugamba turimo rwo kurwanya ibibazo birimo iby’ubusinzi, ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, ikwirakwizwa ry’inzoga zitujuje ubuziranenge zizwi nk’ibyuma n’indi mico mibi.”

Minisitiri w’Intebe yanagarutse ku nyigisho z’ubuyobe zikwirakwizwa mu bayoboke b’amadini n’amatorero, zimwe muri zo zikababuza gukora no kwiteza imbere.

Yasabye abayobozi b’amadini n’amatorero kwamagana izo nyigisho no gukomeza kugira uruhare mu gusigasira ubumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda.

Ati “Mudufashe kurwanya no kwamagana inyigisho zitandukanye z’ubuyobe zibuza abantu gukora no kwiteza imbere. By’umwihariko mu gihe Igihugu cyacu cyishimira intambwe ishimishije twateye mu kubaka ubumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda, turasaba amadini n’amatorero gukomeza kugira uruhare rufatika mu bikorwa byo kubaka no gusigasira ubumwe.”

Mu Rwanda, amadini n’amatorero abarizwa muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu nk’imiryango itegamiye kuri Leta. Afite uruhare mu bikorwa bitandukanye bigamije iterambere ry’Igihugu, birimo uburezi, ubuzima n’imibereho myiza y’abaturage.

source:igihe
Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *