Robert Fisk, umunyamakuru wakoranye ibiganiro bitatu na Osama Bin Laden, yapfuye.

7,499
Kwibuka30
Robert Fisk yari azwi cyane nk'umunyamakuru wo mu burasirazuba bwo hagati aho yatangiye gukorera kuva mu myaka ya 1970

Umunyamakuru Robert Fisk wari ufite imyaka 74 yapfuye, mu bikekwa ko yazize ikibazo cyo gucika k’udutsi two mu bwonko.

Ikinyamakuru Irish Times dukesha iyi nkuru kiravuga ko kuwa gatanu yajyanywe mu bitaro mu mujyi wa i Dublin ari naho yapfiriye nyuma yaho.

Mu kiganiro cya mbere yagiranye na Osama Bin Laden mu 1993 yavuze ko ari “umugabo utavuga menshi” ariko wita kuri buri kantu gato kose aho arwanira intambara ze.

Robert Fisk yahawe ibihembo byinshi kubera akazi ke mu burasirazuba bwo hagati, aho yatangiye gukorera kuva mu myaka ya 1970.

Ariko kandi yari umunyamakuru wanenze politiki mpuzamahanga y’Amerika na Israel, hamwe n’ibihugu by’uburengarazuba.

Yataye amakuru mu ntambara zo mu burasirazuba bwo hagati, mu karere ka Balkan no muri Africa y’amajyaruguru mu gihe cy’imyaka irenga 50.

Yavukiye mu Bwongereza hafi ya London mu 1946, nyuma abona ubwenegihugu bwa Ireland aho yari afite urugo hanze gato y’umurwa mukuru Dublin.

Perezida wa Ireland Michael D Higgins ku cyumweru yatangaje “umubabaro ukomeye” kubera urupfu rwa Fisk.

Kwibuka30

Yatangiriye umwuga mu kinyamakuru Sunday Express mu ntangiriro za 1970, nyuma ahita yerekeza gukorera ikinyamakuru The Times akorera mu burasirazuba bwo hagati.

Yakoreraga i Beirut muri Liban, agatangaza amakuru ku ntambara muri Liban, impinduramatwara muri Iran mu 1979, intambara y’Abasoviyeti muri Afghanistan,n’intambara ya Iran na Irak.

Kuva mu 1989 yasezeye mu kinyamakuru The Times kubera ibyo atumvikanyeho na nyiracyo Rupert Murdoch, ajya mu kinyamakuru The Independent ari nacyo yagumyemo kugeza ashoje.

Mu myaka ya 1990 yakoranye ibiganiro inshuro eshatu na Osama Bin Laden wari umukuru w’umutwe wa al Qaeda.

Yavuze ko ari “umugabo utavuga menshi” ariko “wita kuri buri kantu gato kose aho arwanira intambara ze” mu kiganiro cya mbere mu 1993.

Nyuma y’ibitaeo bya tariki 11/09/2001 kuri Amerika, Fisk yamaze indi myaka hafi 20 atangaza amakuru ku ntambara zo mu burasirazuba bwo hagati harimo Afghanistan, Iraq na Syria.

Nk’umuntu uvuga neza Icyarabu kandi ufite inararibonye ku rwego rwo hejuru, yari azwi nk’inzobere ifite ubumenyi bwinshi kuri ako gace k’isi.

Gusa nanone azwi nk’umuntu wanengaga politiki mpuzamahanga ya Amerika, Ubwongereza na Israel kuri ako karere.

Mu 1994 yashakanye n’umunyamakuru w’umunyamerika Lara Marlowe ariko batandukana mu 2006. Nta mwana yari afite.

Leave A Reply

Your email address will not be published.