Abana babiri b’imyaka 14 batawe muri yombi nyuma yo gusambanya akana k’imyaka itandatu

10,527

Ubwana bubiri bw’ubusore buri kamwe gafite imyaka 14 bwatawe muri yombi nyuma yo gusambanya ku ngufu agakobwa k’imyaka itandatu.

Mu gihugu cya Tanzaniya mu gace kitwa Shinyanga, haravugwa inkuru y’udusore tubiri tw’imyaka 14 twatawe muri yombi kuri uyu wa kane nyuma nyuma y’uko twombi dufashe umwana w’umukobwa w’imyaka 6 y’amavuko, tukamusambanya ndetse bikavugwa ko twanamwangije.

Aya makuru yemejwe n’umuvugizi wa polisi muri ako gace ACP Debora Magiligimba yagize ati:”…nibyo koko, abo bana babiri bafatanije mu mugambi wo gufata ku ngufu no kwangiza umwana w’umukobwa w’imyaka itandatu, ni ibyabereye mu gace Ndembezi mu mugi wa Shinyanga…”

ACP Debora Magiligimba yakomeje avuga ko icyo gikorwa kigayitse cyakozwe n’abo bana ku italiki 12 z’uku kwezi kwa Ukwakira 2020 ahagana saa tatu z’ijoro ubwo umubyeyi w’uwo mwana yari yagiye ku kazi ke ka buri munsi k’ubucuruzi.

Umubyeyi w’uwo mwana w’umukobwa utatangarijwe amazina yavuze ko abo bana b’udusore bashukishije ako gakobwa ke bombo n’ibiceri, maze bagatwara mu bihuru biri hafi aho nibwo kugakorera ibya mfura mbi.

ACP Debora yavuze ko n’bwo bana batarakwiza imyaka y’ubukire bagomba guhanirwa icyo cyaha bakoreye uwo mwana w’umukobwa.

Leave A Reply

Your email address will not be published.