Agathon RWASA yagaragaye yambaye agapfukamunwa mu gusezera NKURUNZIZA

17,656
Kwibuka30

Agathon RWASA utavuga rumwe n’u butegetsi bw’u Burundi yagiye gusezera Peter Nkurunziza yambaye agafukamunwa, ikintu Nkurunziza atumvaga neza

Abanyacyubahiro benshi bo mu gihugu cy’U Burundi bamaze iminsi bajya kwandika mu gitabo cyo kwibuka Prezida Nkurunziza uherutse kwitaba Imana azize guhagarara k’umutima kuri uyu wa mbere taliki ya 9 Kamena mu bitaro by’I Karuzi.

Kwibuka30

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatanu nibwo Agathon RWASA utavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Burundi ndetse akaba aherutse ko gutsindwa mu matora yagiye kwandika mu gitabo cy’urwibutso, yagiye yambaye agapfukamunwa, ikintu prezida NKURUNZIZA Uherutse kwitaba Imana atakozwaga, nyuma yo gutangaza ko ishyaka rye rya CNDD FDD ryatsinze, mu gite Rane cyabereye mu Ntara ya Gitega, Prezida Nkurunziza yavuze ko nta muntu n’umwe wambaye agapfukamunwa kubera ko bo barinzwe n’Imana.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa kane, Ministeri y’ubuzima yatangaje ko hari abantu 12 basanzwemo ubwandu bwa Coronavirus.

Leave A Reply

Your email address will not be published.