USA:Ibyavuzwe ko Brian Dennehy wamamaye muri Filime ya Rambo ko yishwe ni icyorezo COVID-19 umukobwa we yabihakanye.

8,663
Kwibuka30

Ni nyuma y’urupfu rw’icyamamare ,Brian Dennehy wamamaye muri Filime zitandukanye zirimo iyamenyekanye cyane ku Isi “ First Blood” ya Rambo, Romeo na Juliet, yitabye imana Tariki 15 Mata 2020 abenshi bahwihwisa ko yishwe n’icyorezo cya Covid-19

Brian Dennehy ,wegukanye ibihembo bibiri biri mu bikomeye  bya “Tony Award “inshuro ebyiri ,umwuga we wa Filime wari umaze  imyaka mirongo itanu, amakuru yashyizwe ahagaragara n’umukobwa we, Elizabeth ashimangira ko Se Brian Dennehy  yapfuye azize impanuka kamere batasobanukiwe nabo, kumwe umuntu basanga yapfuye ariko yaramaze iminsi yumva atameze neza.

Umukobwa we Elizabeth yanditse kuri Twitter agira ati: “ni  imitima iremerewe cyane ,turatangaza ko data, Brian   yitabye Imana azize impanuka kamere,ntaho bihuriye n’indwara ya Covid-19″.

Kwibuka30

Brian Dennehy  yapfiriye mu rugo rwe i Connecticut  muri Leta Zunze Ubumwe za America aho yari afite imyaka 81 y’amavuko, byatangajwe ko mu ijoro ryo ku wa gatatu tariki 14 mata , nk’uko abafatanyabikorwa ba ICM nabo babitangaje ko babuze intwari ya Sinema.

Dennehy  kandi izindi filime zamumenyekanishije ku Isi ni  nka: Cocoon, Presumed Innocent, Tommy Boy, Romeo + Juliet na Gorky Park. Ku ruhare rwe rwiza yari umugenzacyaha muri filime ya  Rambo ya Sylvester Stallone muri “First Blood”.

Uyu mukinnyi  Brian ,asize umugore Jennifer Arnott,  n’abana 2 babyaranye aribo:Cormac na Sarah.Brian  Dennehy afite kandi abakobwa batatu ku mugore wa mbere aribo: – Elizabeth, Kathleen na Deirdre.

RAMBO actor Brian Dennehy dies from heart attack - Dublin's FM104
Brian na Rambo muri Filime First Blood dore ko bakunze gukinana filmFirst Blood actor Brian Dennehy dies, aged 81

Leave A Reply

Your email address will not be published.