AFCON: DRC yatsinze Misiri biyihesha itike yo kujya muri kimwe cya kane

450
Kwibuka30

Ikipe ya DRC yaraye ibonye itike iyerekeza mu mikino ya kimwe cya kane nyuma gutsinda bigoranye ikipe ya Misiri yahabwaga amahirwe.

DR Congo niyo yabonye igitego cya mbere ku mupira watewe na Yoane Wissa maze Meschack Elia awinjiza n’umutwe mu izamu rya Misiri mu gice cya mbere, Misiri – yahabwaga amahirwe muri uyu mukino, yaje kucyishyura hashize iminota icyenda gusa kuri penaliti.

Meschack Elia yinjije igitego cya mbere n’umutwe ku mupira wa uconzwe neza na Yoane Wissa wa Brentford FC yo mu Bwongereza

Misiri ariko yarangije ari abakinnyi 10 nyuma y’uko myugariro Mohamed Hamdy yeretswe ikarita ya kabiri y’umuhondo iminota irindwi mbere y’uko umukino urangira ku ikosa yari akoreye Simon Banza.

Maze muri penaliti, mu gihe umunyezamu wa Les Pharaons witwa Gabaski yayiteye hejuru y’izamu, Mpasi wa Les Leopards yayinjije maze basezerera Misiri kuri penaliti 8 kuri 7.

Kwibuka30

Idafite kapiteni wayo Mohamed Salah wavunitse, Misiri ivuye muri iri rushanwa idatsinze kandi ivamo nk’uko byagenze muri CAN ya 2021 ubwo yakurwagamo na Senegal nabwo kuri za penaliti.

Perezida Felix Tshisekedi wa DR Congo yashimye akazi kakozwe n’ikipe y’igihugu abasaba “gukomerezaho n’ahakurikiye”, nk’uko bivugwa n’ibiro bye.

Lionnel Mpassi niwe watsinze penalti ya nyuma ihesha instinzi bidasubirwaho ikipe ya Les Leopards ya DRC

Muri 1/4 DR Congo izakina na Guinea kuwa gatanu i Abidjan nyuma y’uko Syli National ya Guinea isezereye Equatorial Guinea kuri 1 – 0 mu mukino wa 1/8 wabanje ku cyumweru nijoro.

Nyuma y’intsinzi ya Les Leopards abantu benshi bahise bisuka mu mihanda ya Kinshasa na Brazzaville mu byishimo, nk’uko byabonetse ku mashusho yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga, aho benshi kandi berekaniye ibyishimo byabo.

Mbere y’umukino wa nijoro, Misiri na DR Congo zari zimaze gukina inshuro 12 guhera mu gikombe cya Africa cya 1970, Misiri yari imaze gutsinda DRC inshuro umunani naho DRC yaratsinze rimwe, bari baranganyije inshuro eshatu.

Mu mikino yindi ya 1/8 none kuwa mbere, umukino utegerejwe cyane ni uhuza Senegal iri mu zihabwa amahirwe na Côte d’Ivoire yakiriye irushanwa kuri Stade Charles Konan Banny de Yamoussoukro saa tatu z’ijoro.

Leave A Reply

Your email address will not be published.