Hamenyekanye impamvu munyamakuru wa Radio Flash yatawe muri yombi

772
Kwibuka30

Umunyamakuru wa Radio/TV Flash ukorera mu Ntara y’Amajyaruguru yatawe muri yombi nk’uko amakuru yagiye hanze ku munsi w’ejo abitangaza.

Amakuru avuga ko ku wa Gatanu tariki ya 26 Mutarama 2024 yatawe muri yombi, afatiwe mu Karere ka Gakenke akurikiranyweho gutanga sheki itazigamiye.

Kwibuka30

Uwatanze amakuru yagize ati:“Vumbika arafunze ngo yatanze sheki itazigamiye, amakuru ngo hari umuntu yari arimo amafaranga 400.000frw, akagenda amuriganya, aza kumuha sheki bumvikana ko izaba iriho amafaranga, undi amujyana muri RIB.”

Amakuru avuga ko afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Muhoza mu karere ka Musanze .

Uyu munyamakuru muri Nzeri nabwo umwaka ushize yatawe muri yombi akurikiranyweho gukwirakwiza ibikorwa biteye isoni bitewe n’ibiganiro yakoraga ku muyoboro wa Youtube aho yigisha abantu gukora imibonano mpuzabitsina.

(Inkuru ya Ikuzwe Patrick/ indorerwamo.com)

Leave A Reply

Your email address will not be published.