Africa Y’Epfo: Abarenga 60 bakomeje kuburirwa irengero nyuma y’imyuzure yibasiye umujyi wa Durban

10,076
Kwibuka30

Abarenga 60 bakomeje kuburirwa irengero nyuma y’imyuzure yibasiye agace ka KwaZulu-Natal muri Africa y’Epfo mu cyumweru gishize.

Imyuzure yaturutse ku mvura yahitanye abantu barenga 440 barimo abakozi babiri bashinzwe ibikorwa by’ubutabazi.

Bamwe batwawe n’imigezi abandi bagwirwa n’inkangu.

Leta yatangaje ko  KwaZulu-Natal nk’agace k’ ibiza, nyuma y’uko ubuyobozi butangaje ko iyo myuzure ari imwe mu bibi byibasiye iyo Ntara.

Umuyobozi wa KwaZulu-Natal, Silhe Zikalala, yatangaje ko ingo 4000 zashenywe n’imyuzure, izirenga 8000 zirangirika mu mujyi wa Durban n’uduke tuwukikije.

Kwibuka30

Polisi n’igisirikare biri gufasha mu gushakisha abagizweho ingaruka n’iyo myuzure, aho ejo ku Cyumweru habonetse imirambo itandatu.

Iyi myuzure yanangije ibikorwaremezo birimo amashuli, ibitaro, imihanda, ibiraro n’ibindi, aho hari ibice bitagihahirana bitewe n’iyangirika ry’ibiraro.

Abahanga bavuga ko imihindagurikire y’ibihe ariyo iri kugira uruhare mu iri ibi biza biri kwisubiramo cyane cyane mu bihugu by’Amajyepfo ya Africa.

Comments are closed.