U Rwanda rwatangiye gusimbuza abapolisi barwo bari mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo

9,514
Kwibuka30

Itsinda ry’abapolisi 80 ryahagurutse ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali , aho aba bapolisi bagiye gusimbura bagenzi babo bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro mu gihugu cya Sudani y’Epfo, mu Ntara ya Upper Nile, mu gace ka Malakal.

Iri tsinda ry’abapolisi 80  riyobowe na Senior Superintendent of Police (SSP) Prudence Ngendahimana, ryahagurutse Kuri iki cyumweru tariki ya 17 Mata, 2022.

Abapolisi 240 bagize iri tsinda biteganyijwe ko  bazagenda mu byiciro bitatu, aho ku ikubitiro hagiye 80, abandi nabo bakazagenda mu minsi iri mbere.

Iri tsinda  rifite inshingano zo gucungira umutekano abaturage bakuwe mu byabo n’intambara, abakozi b’Umuryango w’Abibumbye ndetse n’ab’imiryango mpuzamahanga ikorera muri icyo gihugu.

Aba bapolisi bagiye, bahawe impanuro n’umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza ku wa gatandatu, aho yabasabye gushyira hamwe kandi bakazasoza neza inshingano zibajyanye zo kubungabunga amahoro.

Yabasabye kandi gukora kinyamwuga bakazarangwa n’ikinyabupfura kugira ngo bakomeze gusigasira isura nziza y’Igihugu cyabatumye.

Kuri iki gicamunsi kandi haje itsinda ry’abapolsi 80 riyobowe na Superintendent of Police (SP) Prosper Nshimiyimana, risoje ubutumwa bwo kubungabunga amahoro mu gihugu cya Sudani y’Epfo I Malaka, bakaba ari nabo basimbuwe na bagenzi babo.

Kwibuka30

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Commissioner of Police (CP), ari nawe wabakiriye mu izina ry’ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda yabashimiye umuhate, ubunyamwuga ndetse n’ikinyabupfura bagaragaje mu kazi bakoze muri kiriya gihugu.

Yagize ati: “Ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda bubahaye ikaze mu gihugu cyababyaye bunabashimira umuhate n’ubwitange mwagaragaje mu kazi kose mwahawe gukora. Buranabashimira kandi ko mwahesheje isura nziza igihugu cyacu ndetse na Polisi y’u Rwanda muri rusange.”

Polisi y’u Rwanda ifite abapolisi bari mu butumwa bwo kubunhgabunga amahoro mu gihugu cya Sudani y’Epfo 403, bagizwe n’ itsinda rigizwe n’abapolisi  240 bari mu ntara ya Upper Nile mu gace ka Malakal, itsinda ry’abapolisi 160 bari mu ntara ya Central Equatorial, Juba, ndetse n’abapolisi 3 bakora ku giti cyabo ( Individual Police Officers).

Comments are closed.