Aliko DANGOTE akomeje kuyobora urutonde rw’abaherwe ku mugabane wa Afrika

6,286
ALIKO DANGOTE — Tope Adenola

Aliko Dangote, umunya Nigeria niwe ukomeje kuyobora urutonde rw’abaherwe bafite agatubutse ku mugabana wa Afrika.

Umunya Nigeria ALIKO GANGOTE w’imyaka 64 y’amavuko niwe ukomeje kuyobora urutonde rw’abaherwe ku mugabane wa Afrika nk’uko ikinyamakuru forbes magazine cyabitangaje mu ntangiriro z’icyumweru turangije.

Ikinyamakuru Forbes magazine kiravuga ko Bwana Aliko Dangote afite akayabo ka miliyari 11.6$ by’Amadorari ya Amerika.

Kuri urwo rutonde rw’abaherwe 10 rwashyizwe hanze na forbes magazine, rwingajweho Abanya Nigeria, Misiri na Afrika y’Epfo, mu gihe Umu Tanzania Mohammed Dewji aza ku mwanya wa 13 akaba yibitseho Miliyari 1.6$.

Dore urutonde rw’Abaherwe 10 muri Afrika

  1. Aliko Dangote – Nigeria – atunze miliyari $11.6

2. Nassef Sawiris – Misri – atunze miliyari $8.5

3. Nicky Oppenheimer – Afrika y’epfo, yibitseho Miliyari $8

4. Johann Rupert – Afrika y’Epfo, yibitseho miliyari $7.2

5. Mike Adenuga – Nigeria – Yibitseho miliyari $6.3

6. Abdulsamad Rabiu – Nigeria – yibitseho miliyari $ 5.5

7. Issad Rebrad – Algeria – yibitseho miliyari $4.8

8. Naguib Sawiris – Misri – Yibitseho miliyari $3.2

9. Patrice Motsepe – Afrika y’Epfo, yibitseho miliyari $ 3

10. Koos Bekker – Afrika y’Epfo, yibitseho miliyari $2.8

Comments are closed.