bidasubirwaho, umuhanzi DMX amaze gushiramo umwuka.

5,927
Rapper DMX dies after days on life support | Marca

Nyuma y’iminsi arwana n’ubuzima, Bwana DMX wakanyujijeho muri muzika yamaze kwitaba Imana

Mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Mata nibwo amakuru yacicikanye cyane yavugaga ko umuraperi DMX ubuzima bwe buri hagati y’urupfu n’umupfumu nyuma y’aho byavugwaga ko afite ikibazo cy’umutima.

Ikinyamakuru “the Los Angeles Times” cyakomeje gukurikirana iby’uyu mugabo w’ijigiza wari mu kigero cy’imyaka 50 cyatangaje ko DMX yari arwariye mu bitaro bya White Plains.

Guhera icyo, gihe umuryango we wirinze kugira icyo uvuga ku burwayi bwe ariko abari inshuti za hafi za Bwana DMX bo bakavuga ko arembye, ko ndetse ari kurwana n’umwuka we wa nyuma.

Ku masaha y’ikigoroba (Y’i Kigali), umuvugizi w’umuryango we ni we wagize ati:“Tubabajwe cyane no gutangaza ko uyu munsi, uwo twakundaga, DMX, yitabye Imana muri White Plains Hospital aho yari arwariye, abo mu muryango we bari bamuri iruhande.

Yakomeje agira ati “Earl yari indwanyi yarwanye kugeza ku iherezo. Yakunze umuryango we n’umutima we wose kandi twishimira ibihe byiza twagiranye na we.

Umuraperi Earl Simmons yamamaye mu muziki nka DMX yakanyujijeho mu myaka ya 1998 binyuze muri album ye yise ‘It’s Dark and Hell is Hot’

DMX wari warashakanye na Teshera Simmons mu 1999, babyaranye abana bane (Xavier, Tacoma, Praise Mary Ella, na Sean).

Meet Tashera Simmons - Rapper DMX's Ex-Wife and Mother Of His Four Children

Teshera Simmons, wari warashakanye na DMX bari kumwe n’abana babo babiri

We n’umugore we batangaje mu 2010 ko batandukanye ariko bakajya bumvikana mu itangazamakuru ko ubucuti bwabo ntaho bwagiye n’ubwo batakibana nk’umugore n’umugabo.

Umwana wa Gatanu wa DMX yamubyaranye n’umugore wari inshuti ye witwa Desiree Lindstorm mu 2016.

Who is Desiree Lindstrom? Inside DMX's lovestory with his fiance and his 15  children | MEAWW
Leave A Reply

Your email address will not be published.