Abangavu 6.938 bari munsi y’imyaka 18 bo mu Ntara y’Amajyaruguru batewe inda zitateganyijwe hagati ya 2024 na 2025, umubare wiyongereyeho 16,1% mu gihe cy’umwaka umwe. Bamwe mu bahuye n’iki kibazo bavuga ko nyuma yo guterwa inda bahuye n’akato mu miryango, kubura ibyo kurya, guta ishuri no kubura ubufasha bwabafasha gukomeza ubuzima bwabo.
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, agaragaza ko inda ziterwa abangavu ziri mu bibazo bikomeye bibangamiye imibereho myiza n’iterambere ry’abagore n’abakobwa, asaba abaturage n’inzego zitandukanye gufatanya mu gukumira iki kibazo.
Imibare yatangajwe n’ubuyobozi bw’iyi Ntara igaragaza ko mu 2024 habaruwe abangavu 3.211 batewe inda, mu gihe mu 2025 umubare wabo wazamutse ukagera kuri 3.727. Ibi bivuze ko hiyongereyeho abangavu 516 mu gihe cy’umwaka umwe.
Guverineri Mugabowagahunde yavuze ko iyi mibare ikwiye gutuma buri wese yumva ko afite uruhare mu kurinda abana, by’umwihariko mu duce iki kibazo kigaragaramo cyane.
Yagize ati: “Ubushakashatsi bwakozwe mu 2024, bwagaragaje ko mu Ntara yacu twari dufite abangavu bari munsi y’imyaka 18 batewe inda bagera ku 3.211. Umwaka ushize wa 2025, twagize abangavu 3.727 batewe inda, bivuga ko biyongereyeho 16,1%; iyi mibare ni myinshi cyane rero.”
Yakomeje asaba abaturage n’inzego z’ibanze gufatanya mu gukumira inda ziterwa abangavu, agaragaza ko iki kibazo gikwiye kwitabwaho cyane cyane mu Mirenge ya Kinigi na Nyange yo mu Karere ka Musanze, aho avuga ko kiri ku rwego rwo hejuru.
Ati: “Aba bana ni abacu nk’ababyeyi n’Abanyarwanda muri rusange. Tugomba kugira uruhare mu gukumira, by’umwihariko aho mu Mirenge ya Kinigi na Nyange muri aka Karere ka Musanze, iki kibazo kiri hejuru. Twese twumve ko kitureba, dufatanye kuri urwo rugamba.”
Akato mu miryango n’ubukene bikomeza kuba ikibazo ku bangavu batewe inda imburagihe
Uretse ingaruka ziterwa no gusama bakiri bato, bamwe mu bangavu bahura n’akato n’ihohoterwa mu miryango yabo, bikabongerera ibibazo mu gihe baba bakeneye kwitabwaho no gufashwa kugira ngo bakomeze ubuzima bwabo.
Uwajeneza Sophie, wo mu Murenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze, ubu ufite imyaka 20, avuga ko yahuye n’ibibazo bikomeye nyuma yo guterwa inda afite imyaka 17, bitewe n’umugabo wari ufite urugo.
Avuga ko ababyeyi be bamuhaye akato, akabura ibyo kurya ndetse rimwe na rimwe akarara hanze. Ibi byatumye ava mu ishuri, mu gihe umugabo wamuteraga inda yari yaramutereranye.
Yagize ati: “Nyuma yo guterwa inda n’umugabo wari ufite urugo nahuye n’ingorane zikomeye cyane kuko ababyeyi banjye bampaye akato, kurya byari ikibazo, hari n’ubwo bandazaga hanze. Byamviriyemo guta ishuri. Urabona ko n’uwanteye inda ku myaka 17 nari mfite atanyitayeho kuko yahise ahunga. Nagize ibibazo bikomeye by’itotezwa kugeza mbyaye.”
Uwajeneza avuga ko yongeye kugira icyizere cy’ubuzima nyuma y’uko ababyeyi be bongeye kumwakira no kumuganiriza. Ni yo mpamvu asaba ababyeyi kudatererana abana bahuye n’iki kibazo, ahubwo bakabegera, bakabumva kandi bakabafasha gushaka ibisubizo.
Ibyo ahamya bigaragaza ko uburyo umuryango wakira umwangavu watewe inda bushobora kugira uruhare rukomeye mu kumufasha guhangana n’ingaruka z’icyo kibazo, cyangwa se bukarushaho kuzongera.
Amakimbirane yo mu miryango n’ubukene mu bitera abangavu inda
Mutoni Eugénie, wo mu Murenge wa Gahunga mu Karere ka Burera, na we avuga ko amakimbirane yo mu miryango, kutita ku bana no kubura ibikenerwa by’ibanze biri mu bituma bamwe mu bangavu bishora mu mibanire ishobora kubagiraho ingaruka zirimo guterwa inda bakiri bato.
Yasobanuye ko iyo ababyeyi bahora mu makimbirane, umwe mu bashakanye atita ku muryango, cyangwa abana bakabura ibyo kurya n’amafaranga y’ishuri, bishobora gutuma bajya gushaka ubufasha ahandi, rimwe na rimwe bakisanga mu bibazo bikomeye.
Ati: “Njye nihereyeho, igitera umubare munini kuzamuka mu bakobwa baterwa inda bataragera mu myaka y’ubukure, icya mbere ni ubwumvikane buke bwo mu miryango, aho umugore n’umugabo bahora mu makimbirane, umugabo atita ku muryango, umugore na we akigira mu businzi, abana bakabura ifunguro ndetse n’amashuri.”
Mutoni avuga ko na we yahuye n’ibibazo nk’ibyo, kuko yavagamo kwiga akabura ibyo kurya n’amafaranga y’ishuri, bikarangira atewe inda n’umugabo wari ufite butike mu gace atuyemo.
Ubu avuga ko aba yicumbikira muri santere ya Gahunga, ibintu agaragaza nk’ikimenyetso cy’ingorane umwangavu ashobora guhura na zo iyo atabonye ubufasha bw’umuryango.
Yagize ati: “Nanjye ni ko byangendekeye, navaga kwiga nkabura ibyo ndya no kwiga nkabura amafaranga y’ishuri. Byarangiye umugabo wari ufite butike mu gace k’iwacu anteye inda, none ubu na bwo ndicumbikira muri iyi santere ya Gahunga.”
Mutoni asaba ababyeyi n’abayobozi kurushaho kwita ku burere bw’abana, kubakurikirana no kureba ko babona ibyo bakeneye, kugira ngo ibibazo byo mu miryango bitabashyira mu bihe bishobora kubagiraho ingaruka z’igihe kirekire.
Ababyeyi basabwa kutirengagiza inshingano zo kurera
Ababyeyi na bo bagaragaza ko uburangare mu gukurikirana abana bushobora kugira uruhare mu gutuma batamenya ibibazo bahura na byo, kugeza igihe ingaruka zimaze kugaragara.
Mukantwali Emmerence avuga ko amakimbirane n’ubukene bishobora kongera ibibazo mu miryango, ariko ko ababyeyi bakwiye gufata iya mbere mu kurera abana, kubaganiriza no kumenya ibibahangayikishije.
Yatanze urugero ku byo yanyuzemo, avuga ko we n’umugabo we bakoraga ubucuruzi mu Mujyi wa Musanze, bakajya bataha nijoro abana basanzwe baryamye, ku buryo batabonaga umwanya uhagije wo kubakurikirana.
Yagize ati: “Ni byo koko ibibazo bijyanye n’amakimbirane ndetse n’ubukene mu miryango biteza amakimbirane, nkaba numva ababyeyi bakwiye kwita ku burere bw’abana babo. Ibi ndabikubwira kuko njye n’umugabo wanjye twakoraga ubushabitsi mu Mujyi wa Musanze tugataha nijoro, twasangaga abana baryamye kuko twageraga mu rugo mu ma saa tatu z’ijoro. Twaje gusanga umwana wacu atwite. Ababyeyi twirinde uburangare mu burere.”
Ibi bigaragaza akamaro ko kuganiriza abana no kumenya uko babayeho, aho kujya kumenya ibibazo byabo ari uko bimaze gukomera. Ababyeyi kandi bakwiye kubafasha kugira ubushobozi bwo kwirinda ibishobora kubashyira mu kaga no kubamenyesha aho bashobora gushakira ubufasha igihe bahuye n’ikibazo.
Gukumira inda ziterwa abangavu bisaba uruhare rwa buri wese
Gukumira inda ziterwa abangavu bisaba ubufatanye bw’ababyeyi, abayobozi, amashuri n’izindi nzego zifite inshingano zo kurengera abana. Ni ngombwa kandi ko abangavu bamaze guterwa inda bahabwa ubufasha bw’ubuzima, bakaganirizwa, bagafashwa gukomeza amashuri igihe bishoboka no kongera kugira icyizere cy’ubuzima.
Abangavu bahuye n’iki kibazo ntibakwiye guhabwa akato cyangwa guhezwa mu miryango, kuko ibyo bishobora kubongerera ibibazo by’ubukene, ihungabana no kubura aho bahera biyubaka.
Imibare y’abangavu 6.938 batewe inda mu Ntara y’Amajyaruguru mu myaka ibiri, hamwe n’izamuka ryayo mu 2025, irerekana ko hakenewe ingamba zihamye zo gukumira iki kibazo no gufasha abamaze kugerwaho n’ingaruka zacyo.
Uretse gukumira inda ziterwa abangavu, ni ngombwa no kurinda abana ihohoterwa, kubarinda abantu babashora mu mibonano mpuzabitsina, kubaha uburere bubafasha kwirinda ibyago no gushyiraho uburyo bubafasha gutanga amakuru igihe bahuye n’ihohoterwa cyangwa ibindi bibashyira mu kaga.
Iyo umuryango utanze ubufasha aho guhana no guha umwana akato, uba ugize uruhare mu kumurinda izindi ngaruka no kumufasha gukomeza ubuzima bwe. Ni yo mpamvu uburere, ubufatanye n’ubufasha buhabwa abangavu ari ingenzi mu guhangana n’iki kibazo mu Ntara y’Amajyaruguru no mu gihugu muri rusange.