Ambasade ya Uganda i New York yatewe n’abagizi ba nabi

5,947
Kwibuka30

Ambasade ya Uganda i New York muri Leta zunze ubumwe za Amerika yatewe n’abagizi ba nabi, bamena ikirahuri cy’urugi rw’imbere, bakomeretsa umudipolomate ukomoka muri Sudani y’Epfo.

Ni ibintu bibayeho mu gihe Uganda irakariwe n’imiryango ndetse n’abantu benshi, kubera umushinga w’itegeko wemejwe uhana abatinganyi, aho bashobora kuzahanishwa igifungo cya burundu.

Ambasaderi wa Uganda mu Umuryango w’Abibumbye, Adonia Ayebare, yatangaje ko uwagize uruhare muri icyo gikorwa ataramenyekana.

Yagize ati “Kuri Uganda House i New York habereye ubugizi bwa nabi, aho umuntu utaramenyakana yangije ikirahuri cy’imbere ku muryango munini agakomeretsa umudipolomate wo muri Sudani y’Epfo uri mu bahakodesha. Polisi yahageze, icyiza ni uko camera z’umutekano zafashe ibyabaye.”

“Haracyari kare ngo hamenyekane icyari kigambiriwe, ariko bivugwa ko uwo muntu yari arakajwe n’umushinga w’itegeko wemejwe n’inteko ishinga amategeko ureba abatinganyi.”

Kwibuka30

Nyuma yo kwemeza iryo tegeko, Umunyamabanga wa Leta zunze ubumwe za Amerika, Antony Blinken, yanditse kuri Twitter ko Uganda ikwiye kongera gusuzuma icyo cyemezo, kuko kibangamiye “amahame y’ibanze y’uburenganzira bwa muntu ku banya-Uganda bose, ndetse gishobora gusubiza inyuma intambwe zari zimaze guterwa mu kurwanya Sida.”

Ibiro bya Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika, White House, kuri uyu wa Gatatu byatangaje ko hashobora no kubaho ibihano mu by’ubukungu, kubera iri tegeko rihana abatinganyi.

Umuvugizi w’Akanama gashinzwe umutekano, John Kirby, yagize ati “Dukeneye kureba neza niba hahabo cyangwa hatabaho ibindi byemezo, bishobora no kuba mu buryo bw’ubukungu, mu gihe iri tegeko ryaba ryemejwe ndetse rigatangira gukurikizwa.”

Kirby yavuze ko kuba iri tegeko rishobora gushyirwa mu bikorwa ari ikintu bahanze amaso cyane.

Yavuze ko ibihano mu by’ubukungu byaba bibabaje, kuko inkunga nyinshi baha Uganda ijya mu rwego rw’ubuzima.

Iki cyemezo cyananenzwe n’imiryango nka Amnesty International na Human Rights Watch, kimwe n’indi iharanira uburenganzira bw’abatiganyi.

Leave A Reply

Your email address will not be published.