Kamonyi: Umubyeyi yapfiriye ku nda mu nzira ajya kubyara

2,106
Kwibuka30

Yitwa Nagahozo Devotha ni Umubyeyi w’Imyaka 35 y’amavuko yafashwe n’ibise mu gitondo  ashatse kujya kwa Muganga birangira apfiriye mu nzira. Nagahozo Devotha yari atuye mu Mudugudu wa  Kamashashi, Akagari ka Mpushi Umurenge wa Musambira mu Karere ka Kamonyi.

Amakuru yasakaye mu itangazamakuru  avuga ko uyu mubyeyi yafashwe n’inda mu buryo butunguranye mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu taliki ya 26 Mutarama 2024 yiyambaza umuturanyi kugira ngo amufashe kugera kwa muganga, bageze mu nzira arava cyane kugeza ashizemo umwuka.

Dr Nahayo Sylvère Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi yemereye itangazamakuru ko iyo Nkuru y’akababaro bayimenye uyu mubyeyi akimara kwitaba Imana.

Kwibuka30

Uyu muyobozi avuga ko yavuye mu rugo iwe inda yamufashe ariko ko ubwo  abari bamuherekeje bashakishaga uburyo yagera  ku Bitaro yahise ahura n’ikibazo atarabona ubutabazi arapfa.

Ati:“Yaba uyu mubyeyi ndetse n’umwana yari atwite bose nta numwe wagize amahirwe yo kubaho.”

Meya Nahayo yihanganishije umuryango w’uyu mubyeyi, asaba ababyeyi ndetse n’abaturage muri rusange ko bajya bakora ibishoboka bagashishikariza ababyeyi batwite kujya kwa muganga mu gihe babonye ko bari hafi kubyara aho gutegereza kujyayo ku munota wa nyuma.

Nubwo bamwe mu baturage bavuga ko uyu nyakwigendera yari yababwiye ko kwa muganga abamusuzumye bari bamubwiye ko azabyara ku itariki  9 z’Ukwezi  gutaha  kwa Gashyantare.

Ninde wo gushinjwa uru rupfu rw’uyu mubyeyi tubwire uko ubyumva by’umwihariko abaturanyi b’uyu muryango. 

Leave A Reply

Your email address will not be published.