Burundi: Biravugwa ko RED-Tabara yongeye kugaba ikindi gitero cyapfiriyemo abatari bake

427
Kwibuka30

Biravugwa ko umutwe wa RED-Tabara urwanya ubutegetsi bwa Gitega i Burundi waba wongeye kugaba ikindi gitero muri icyo gihugu kigahitana abatari bake.

Hari amakuru avuga ko umutwe wa RED Tabara, umutwe witwaje ibirwanisho utavuga rumwe na Leta y’u Burundi ko waba wagabye igitero muri icyo gihugu mu gace ka Bubanza, igitero cyagabwe ahagana saa tatu z’ijoro zo kuri iki cyumweru taliki ya 25 Gashyantare.

Abaturiye agace ka Bubanza baravuga ko cyari igitero gikomeye kuko havuze amasasu menshi ndetse n’ama bombes atari make.

Kwibuka30

Uwitwa Edouige yagize ati:”Twumvise urusaku rwinshi rw’imbunda ndetse na za grenades, bateye ku biro bya CNDD FDD hano i Bubanza, jye sindamenya abapfuye cyangwa abakomeretse, gusa nahoze numva ko hari abapfuye”

Amakuru avuga ko zino nyeshyamba za RED-Tabara zateye zihereye ku kigo cya gisirikare kiri kuri zone Buringa, bivugwa ko haba hapfuye abasirikare ba Leta bagera ku munani n’abandi bakomeretse benshi, ndetse ngo hari n’abasivili bagera kuri 6 bahitanywe n’icyo gitero.

Kugeza ubu ntabwo Leta y’u Burundi yari yagira icyo ivuga kuri iki gitero, ndetse nta n’ubwo RED-Tabara ubwayo yari yemeza cyangwa ihakane iby’iki gitero.

Umutwe wa RED-Tabara uvuga ko ukorera mu mashyamba ya Congo, ukaba waherukaga gutera mu mpera z’umwaka ushize uturutse muri Congo ndetse usiga uhitanye abagera kuri 20, ikintu cyateye agatotsi hagati y’u Rwanda n’u Burundi nyuma y’aho Leta ya Gitega ivuze ko uwo mutwe ufashwa na Leta ya Kigali.

Leave A Reply

Your email address will not be published.