Zelensky yatangaje umubare w’abasirikare ba Ukraine bamaze gutikirira mu ntambara

335
Kwibuka30

Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky avuga ko abasirikare 31,000 ba Ukraine bamaze kwicirwa mu gitero gisesuye Uburusiya bwagabye ku gihugu cye.

Zelensky yavuze ko atatanga umubare w’abamaze gukomereka kuko ibyo bishobora gufasha igisirikare cy’Uburusiya mu gukora igenamigambi.

Ubusanzwe, abategetsi ba Ukraine ntibatangaza ku mugaragaro imibare y’abasirikare bapfuye cyangwa abakomeretse, ndetse andi magereranya ashyira uwo mubare hejuru cyane.

Bibaye nyuma yuko minisitiri w’ingabo avuze ko kimwe cya kabiri cy’imfashanyo yose y’uburengerazuba igenewe Ukraine yatinze, bigatuma abasirikare bapfa ndetse hakabaho gutakaza ubutaka.

Ku cyumweru, Zelensky yavuze ko atanze ayo makuru mashya ku bamaze gupfa mu rwego rwo gusubiza ku mibare irimo gukabya Uburusiya bwatangaje buvuga ko ari iy’abasirikare ba Ukraine bamaze gupfa.

Yagize ati: “Abasirikare 31,000 ba Ukraine bapfiriye muri iyi ntambara. Ntabwo ari 300,000 cyangwa 150,000, cyangwa ikintu icyo ari cyo cyose Putin n’agatsiko ke k’ababeshyi barimo kuvuga. Ariko buri umwe muri aba bapfuye ni igihombo gikomeye kuri twebwe.”

Mu kuvuga ku byo Ukraine imaze gutakaza muri rusange muri iyi ntambara, Zelensky yavuze ko abasivile babarirwa mu bihumbi za mirongo bapfuye mu duce twa Ukraine twigaruriwe n’Uburusiya, ariko ko umubare nyawo utazwi.

Yagize ati: “Sinzi umubare w’abamaze gupfa, umubare w’abishwe, abakorewe iyicarubozo, abatwawe ku gahato [mu Burusiya].”

Uku gutanga umubare w’abasirikare bapfuye ni ibintu by’imbonekarimwe kuri Ukraine, ndetse andi magereranya yumvikanisha ko umubare w’abasirikare bayo bamaze gupfa uri hejuru cyane.

Muri Kanama (8) mu 2023, abategetsi b’Amerika bavuze ko umubare w’abasirikare ba Ukraine bamaze kwicwa ari 70,000 ndetse ko abandi 120,000 bakomeretse.

Ku bo Uburusiya bumaze gutakaza, Zelensky yavuze ko abasirikare 180,000 b’Uburusiya bamaze kwicwa naho ababarirwa mu bihumbi za mirongo barakomeretse.

Ishami rya BBC ritangaza amakuru mu rurimi rw’Ikirusiya, mu mushinga rifatanyije n’urubuga rw’amakuru Mediazona, ryatangaje amazina y’abasirikare b’Uburusiya barenga 45,000 bamaze gupfa. Ariko iryo shami rigereranya ko umubare nyawo ari munini cyane kurusha uwo.

Muri Gashyantare (2) mu 2023, minisiteri y’ingabo y’Ubwongereza yagereranyaga ko abasirikare 350,000 b’Uburusiya bari bamaze kwicwa cyangwa gukomereka.

Perezida Zelensky yavuze iryo jambo nyuma yuko Minisitiri w’ingabo wa Ukraine, Rustem Umerov, anenze inshuti z’icyo gihugu zo mu burengerazuba ku gutinza imfashanyo ya gisirikare.

Umerov yagize ati: “Kuri ubu, kwiyemeza [gutanga imfashanyo] ntibivuze kuyitanga.”

Kwibuka30

Muri iki gihe Ukraine irimo guhura n’ingorane zitandukanye muri gahunda yayo yo gukura abasirikare b’Uburusiya ku butaka bwayo.

Umerov yavuze ko ubucye bw’ibikoresho burimo gutuma Ukraine igira ingorane kurushaho “mu mibare y’intambara”.

Ati: “Dukora buri kintu cyose gishoboka n’ikidashoboka ariko mu gihe imfashanyo itaziye ku gihe bitugiraho ingaruka.”

Mu Gushyingo (11) mu 2023, Ubudage bwaburiye ko gahunda y’umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU) yo guha Ukraine ibisasu miliyoni imwe by’imbunda za rutura bitarenze muri Werurwe (3) uyu mwaka, itazubahirizwa.

Muri Mutarama (1) uyu mwaka, EU yavuze ko ibisasu birenga gato kimwe cya kabiri cy’ibyo, ari byo bizaba byageze kuri Ukraine bitarenze icyo gihe ntarengwa, ivuga ko iyo ngano y’ibisasu byasezeranyijwe bizagera kuri Ukraine bitarenze mu mpera y’uyu mwaka wa 2024.

Perezida Zelensky yavuze ko imwe mu mpamvu zatumye igitero cya Ukraine cyo kwigaranzura Uburusiya cyari gitegerejwe cyane cyo mu mwaka ushize kidatangira mbere yaho, ari uko intwaro zitari zihagije.

Icyo gitero cyo kwigaranzura Uburusiya ahanini cyarananiwe. Iyo yabaye imwe mu nzitizi nyinshi Ukraine yahuye na zo nyuma yuko mu ntangiriro hari ibyo yari yashoboye kugeraho mu gusubiza inyuma abasirikare b’Uburusiya, bayiteye muri Gashyantare (2) mu 2022.

Ku cyumweru, Zelensky yanumvikanishije ko gahunda z’igitero cyo kwigaranzura Uburusiya zamenyeshejwe Uburusiya mbere y’igihe, zikiri ibanga.

Mu cyumweru gishize, byatangajwe ko abasirikare ba Ukraine bavuye mu mujyi w’ingenzi cyane wo mu burasirazuba wa Avdiivka – byabaye intsinzi ya mbere ikomeye y’Uburusiya mu mezi menshi ashize.

Ku ruhande rumwe, Zelensky ibyo yabyegetse ku igabanuka ry’intwaro uburengerazuba buha igihugu cye.

Hagati aho, ubutegetsi bwa Perezida w’Amerika Joe Biden bwavuze ko itinzwa mu nteko ishingamategeko y’icyo gihugu ry’imfashanyo ya miliyari 60 z’amadolari igenewe Ukraine, ryagize uruhare mu gutakaza uwo mujyi.

Ku wa gatandatu, bamwe mu bategetsi bo mu burengerazuba bagiye mu murwa mukuru Kyiv wa Ukraine, ubwo icyo gihugu cyazirikanaga imyaka ibiri ishize Uburusiya bugabye igitero gisesuye.

Aho i Kyiv, byatangajwe ko Ubutaliyani na Canada byashyize umukono ku masezerano y’umutekano hamwe na Ukraine – byongerera ubufasha Ukraine kugeza ubwo icyo gihugu kizashobora kwinjira mu muryango wo gutabarana mu bya gisirikare w’uburengerazuba (OTAN).

Mu masezerano na Canada, harimo n’imfashanyo yo mu rwego rw’imari n’urwa gisirikare ya miliyari zirenga eshatu z’amadolari ya Canada.

Ntabwo ari Ukraine yonyine irimo guhura n’ingorane mu kongerera ubushobozi ibikorwa byayo bya gisirikare. Abategetsi bo mu burengerazuba bavuga ko Uburusiya na bwo burimo kugorwa no kubona amasasu n’intwaro.

Umwe mu bategetsi bo mu burengerazuba yagize ati: “Ubushobozi bw’Uburusiya bwo gukora amasasu imbere mu gihugu ubu ntibuhagije kugira ngo [Uburusiya] bushobore kubona ayo bucyeneye mu ntambara muri Ukraine.”

Uwo mutegetsi yongeyeho ko Uburusiya bwashoboye kongera amasasu n’intwaro bubicyesheje gushaka ahandi hantu ho gukura amasasu n’intwaro, ibyo ngo bikaba bidatanga igisubizo kirambye.

Leave A Reply

Your email address will not be published.