China: Zhang Yuhuan wari umaze imyaka 27 afungiye kwica basanze ari umwere ararekurwa

9,844
RPF
Ishusho ya gereza mu Bushinwa

Umugabo wo mu burasirazuba bw’Ubushinwa yagizwe umwere ku cyaha cy’ubwicanyi ahita arekurwa nyuma y’imyaka 27 afunze.

Zhang Yuhuan akomeza kwemeza ko yakorewe iyicarubozo na polisi kugira ngo yemere ko yishe abahungu babiri mu 1993.

Ni we muntu wa mbere mu Bushinwa wafunzwe igihe kinini bagasanga arengana, nyuma yo kumara iminsi 9,778 muri gereza yo mu ntara ya Jiangxi.

Abashinjacyaha bongeye gufungura dosiye ye bavuze ko mu kwemera icyaha kwe harimo kunyuranya kwinshi, kudahuye n’icyaha cyakozwe.

Yarekuwe asohoka muri gereza aridegembya nyuma y’uko urukiko rutegetse ko nta bimenyetso bihagije bishimangira igihano yahawe.

Abakurikira ibyo mu Bushinwa bavuga ko iki gihugu kiri gutera intambwe mu kurekura abafunze barenganyijwe, gusa ngo ni abahamijwe ibyaha bisanzwe, si abafungiye politiki.

Amashusho yo mu binyamakuru mu Bushinwa yerekanye Bwana Zhang mu byishimo hamwe na nyina w’imyaka 83 n’uwahoze ari umugore we, nyuma y’uko arekuwe kuwa kabiri.

Guhatira abantu kwemera ibyaha mu Bushinwa

Ingingo za Celia Hatton, Umwanditsi mukuru wa BBC muri Aziya – pasifika

Ni ikintu kizwi na buri wese mu Bushinwa ko polisi ikoresha iyicarubozo rishoboka, nko kubuza umuntu gusinzira, kumutwikisha isegereti, kugira ngo ukekwaho icyaha acyemere. Mu bihe byashize, imanza nyinshi zacibwaga bahereye gusa kuri uko “kwemera icyaha”.

Mu 2010, igihano cyo gupfa ubu cyemezwa gusa n’Urukiko rw’Ikirenga, ndetse ubu hari ubushake buboneka bwo guca imanza hadashingiwe gusa ku kwemera icyaha k’uregwa.

Gusa imiterere y’ubucamanza mu Bushinwa ifite imbogamizi. Mu ntara nyinshi, polisi ihora ku gitutu cyo “gukemura” dosiye, kenshi ikerekana abashinjwa ariko bikaboneka ko abashinjwa ibya politiki n’abo mu bwoko bwa ba nyamuke bafatwa nabi.

Hari abantu bafatwa bakekwaho ibijyanye na politiki bagakorerwa ibazwa mu buryo butazwi butagenwe n’ubucamanza. Ibintu byose biba bishoboka mu ibazwa rikorewe ahantu nk’aho.

Birashoboka cyane ko Ubushinwa buzahindura uko bufata abakekwaho ibyaha bisanzwe kurusha ababoneka nk’abagerageza kunaniza ubutegetsi bw’ishyaka rya Gikomunisti.

Uwahoze ari umugore we, Song Xiaonyu, yabyaranye abana babiri na Zhang mbere y’uko abona gatanya mu myaka 11 ishize. Yashatse undi mugabo ariko akomeza gufasha uwari umugabo we kujurira.

Madamu Song ati: “Narishimye cyane numvise umwanzuro w’urukiko.”

Bwana Zhang yabwiwe n’urukiko ko akwiriye indishyi z’akababaro kubera gufungwa icyo gihe cyose arengana.

Wang Fei umunyamategeko wa Zhang yabwiye ikinyamakuru Daily China ati:”Nzaganira n’umukiliya wanjye impozamarira akeneye uko ingana. Turashaka kandi no gusaba ko abamuciriye urubanza rwo kumurenganya bazabiryozwa.”

Akaga kagwiriye Bwana Zhang mu kwezi kwa cumi mu 1993 ubwo imibiri ibiri y’abana b’abahungu yabonekaga mu kidendezi cy’amazi ahitwa Jinxian.

Bwana Zhang wari umuturanyi w’abapfuye niwe waketsweho kubica, ahita afungwa.

Map

Mu kwezi kwa mbere mu 1995, urukiko rwaho rwamuhamije icyaha rumukatira urwo gupfa, ariko ruvuga ko icyo gihano kivunjwamo gufungwa burundu kuko yari amaze imyaka ibiri afunze.

Bwana Zhang avuga ko mu gihe cy’ibazwa yakorewe iyicarubozo na polisi ngo yemere icyaha, ariko ko yemezaga ko ari umwere.

Nubwo ubujurire bwe nyuma bwagiye bwangwa, mu 2019 urukiko rukuru rwemeje gusubiramo urubanza rwe, maze mu kwezi gushize kwa karindwi abashinjacyaha bwarwo basaba ko Zhang arekurwa kuko nta bimenyetso.

Umwanzuro w’umucamanza Tian Ganlin w’urukiko rukuru ugira uti: “Twasubiyemo ibyahereweho tubura ikimenyetso gihamya icyaha Zhang. None twemeje ubusabe bw’umushinjacyaha, dutangaje ko Zhang ari umwere.”

Gusa uwishe abo bana babiri mu 1993 we ntaramenyekana.

Leave A Reply

Your email address will not be published.