CP John Bosco Kabera yasubije abibwiraga ko Abanyonzi bemerewe gutwara abagenzi uyu munsi.

9,874
Kwibuka30

Nyuma y’uko ibyemezo by’Inama y’abaminisitiri byemereye abamotari bo mu turere 28( ukuyemo Rusizi na Rubavu), gutwara abagenzi, hari abanyonzi bibajije uko bo bazamera kandi nabo akazi kabo gasa n’ak’abamotari.  Polisi ibasaba kwihangana ntibatware abantu bagategereza igihe bazakomorerwa.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Commissioner of Police( CP) John Bosco Kabera avuga ko kuba ibyemezo by’Inama y’abaminisitiri bitemereye abanyonzi gukora akazi ko gutwara abantu hari impamvu nziza bityo abasaba kwihangana.

Yatangaje ko mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu taliki 03, Kamena, 2020 hari abayobozi baza Koperative z’abanyonzi bahamagaye kuri Polisi babaza niba bemerewe gutwara abagenzi ariko basubizwa ko bitemewe.

CP Kabera yabasabye kwihangana kuko igihe kizagera bagakomorerwa, bagakora akazi kabo.

Ati: Nabo bihangane nk’uko abandi bihanganye. Nibabe bihanganye igihe cyabo nikigera nabo bazakomorerwa batangire gukora.”

Abanyonzi batamenye amakuru bari batangiye akazi. Aha ni Ziniya muri Kicukiro

Ibyo CP John Bosco Kabera avuga byemejwe kandi muri iki gitondo n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubuzima Lt Col Dr Tharcisse Mpunga wemeje ko abanyonzi batemerewe gutwara abagenzi.

Kwibuka30

CP Kabera kandi yavuze ko abatuye u Rwanda bagomba kumva ko kwirinda icyatuma bandura covid-19 ari bo bifitiye akamaro.

Yavuze gukomeza ingamba zirimo guhana intera mu muhanda n’ahandi hahurira abantu benshi, kwambara agapfukamunwa n’amazuru neza, gukaraba intoki neza kandi kenshi… bizatuma Abanyarwanda batsinda covid-19 vuba.

CP Kabera yavuze ko muri Gicurasi, 2020  impanuka zahitanye abantu 27, kandi mu byumweru bibiri bishize abantu 92 bafashwe na Polisi batwaye basinze.

Gahunda ya Gerayo Amahoro ije gukebura abari bariraye…

Umuvugizi wa Polisi avuga ko imibare babonye muri ibi bihe bishize yerekana ko hari abantu biraye batangira gutwara ibinyabiziga basinze, bica nkana amategeko agenga imikoreshereze y’umuhanda.

Avuga ko kubera iyo mpamvu, Polisi y’u Rwanda igiye gusubukura ubukangurambaga bwa Gerayo Amahoro kugira ngo abantu bongere bibutswe akamaro ko kwirinda impanuka no kuzirinda abandi.

Ubu bukangurambaga buzatangira mu Cyumweru gitaha, bukorwe hakurikizwa amabwiriza yo kwirinda covid-19.

source umuseke

Leave A Reply

Your email address will not be published.