DR Congo: Ubwato butwaye abagera kuri 300 bwarohamye mu mugezi wa Lukeni

2,888
RPF

Abategetsi muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo baracyashakisha abarokotse nyuma yuko ubwato butwaye abantu bagera hafi kuri 300 burohamye mu ntara ya Mai-Ndombe mu burengerazuba bw’igihugu.

Umubare watanzwe n’abategetsi ni uko abantu barindwi ari bo bapfuye ariko abahatuye bafite ubwoba ko ushobora kwiyongera.

Ubwo bwato, bwari butwaye abantu n’ibicuruzwa, bwarohamye ku wa kabiri ubwo bwari burimo kujyana abantu mu byaro bitandukanye bunyuze mu mugezi wa Lukeni.

Ababibonye bavuze ko igice cyabwo kibaje mu giti cyacitsemo kabiri, bituma ubwo bwato burohama.

Benshi mu bari baburimo bari abakozi ba leta bari barimo berekeza mu mujyi wa Kutu uri hafi aho, ngo bakorerwe igenzura risanzwe rikorwa.

Abategetsi bavuze ko bamaze kubona imirambo nibura irindwi ndetse ko batabaye abandi benshi. Ariko ibiro ntaramakuru AP byasubiyemo amagambo y’umukuru wa polisi muri ako gace avuga ko abantu nibura 18 ari bo bamaze kumenyekana ko bapfuye.

Abahatuye bavuga ko umubare w’abapfuye ushobora kwiyongera, mu gihe amatsinda akora ubutabazi akomeje gushakisha abashobora kuba barokotse.

DR Congo ni kimwe mu bihugu byo muri Afurika birangwamo amazi magari menshi. Ariko iki gihugu nta bikorwaremezo bikwiye gifite, ndetse ntigifite uburyo bwo gutuma habaho umutekano mu bakoresha inzira zo mu mazi.

Inzobere zimwe akenshi zegeka izi mpanuka ku kuba amato (ubwato) aba yikoreye kurenza ubushobozi bwayo no kuba atitabwaho uko bikwiye.

Mu mwaka wa 2019, imirambo nibura 30 ni yo yabonetse nyuma yuko ubwato bwari butwaye abantu 400 bubirindutse mu ntara ya Mai-Ndombe.

Leave A Reply

Your email address will not be published.