Dr Gahakwa Daphrose yasabiwe igifungo cy’imyaka 7

9,185

Dr Gahakwa Daphrose wigeze kuba Minisitiri w’Uburezi, yasabiwe gufungwa imyaka irindwi (7) kubera ibyaha akekwaho gukora ubwo yari umuyobozi w’agateganyo w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB)

Dr Gahakwa Daphrose wigeze kuba Minisitiri

Ku wa 07 Gicurasi 2021 nibwo urubanza ruregwamo Dr Gahakwa wigeze kuba Minisitiri w’Uburezi n’Umuyobozi w’Agateganyo w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuhinzi n’Ubworozi, RAB rwatangiye kuburanishwa mu mizi n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge.

Dr Gahakwa Daphrose wunganirwaga n’abanyamategeko babiri yaburanye ahakana ibyaha ashinjwa n’ubushinjacyaha asaba urukiko mu bushishozi bwarwo kuzamugira umwere.

Ubushinjacyaha bwavuze ko hari ibimenyetso bifatika bigaragaza uruhare rwa Gahakwa mu byaha ashinjwa bityo ko akwiriye gufungwa imyaka irindwi ku cyaha cyo kunyereza umutungo n’imyaka ibiri ku cyaha cyo kugira uruhare mu itangwa ry’isoko mu buryo bunyuranije n’amategeko

Daphrose yabwiye urukiko ko ahakana ibyo aregwa, asaba ko mu gihe inteko iburanisha izaba yiherereye yazamugira umwere, igahita inamurekura.

Uru rubanza ruzasomwa ku wa 28 Gicurasi saa Cyenda z’amanywa.

Ku wa 2 Ukwakira 2020, nibwo Ubushinjacyaha bukuru bwatangaje ko Dr Gahakwa yatawe muri yombi. Nyuma y’iminsi 13 yahise yitaba Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo aho yahakanye ibyaha byose akekwaho.

Ubushinjacyaha bwavuze ko ubwo Dr Gahakwa yari Umuyobozi wungirije muri RAB, yafashe imashini yuhira akayijyana mu ifamu ye iherereye mu Murenge wa Gashora. Mu 2017 nibwo byaje kumenyekana iyo mashini ikurwa mu murima we.

Bwavuze ko hari umukozi wa RAB watanze ubuhamya, akavuga ko imashini yuhira yari mu isambu ya Gahakwa yagiye kuyifata, Gahakwa abimenye ahita amuhamagara amubwira ko adakwiriye kuvogera umutungo we kuko ngo iyo mashini atari iya RAB, ahubwo ari iye bwite.

Ikindi ni uko akekwaho icyaha cyo kuba yarahaye isoko umuntu utabifitiye uburenganzira, aho ku itariki ya 08 Kanama 2016 ubwo Dr Gahakwa wari Umuyobozi Mukuru w’Umusigire wa RAB, yasinye amasezerano y’isoko ryo kuhira. Iryo soko ryahawe umukwe we Dr Edouard Kamugisha.

Iryo soko ngo ryari rifite agaciro ka miliyoni zirenga 800 Frw, ayo masezerano ayasinya mu gihe muri RAB hari ikibazo cy’ingengo y’imari idahagije.

Bwavuze ko bitumvikana ukuntu Gahakwa yavuga ko yatanze isoko atazi ko urihawe ari umukwe we, kuko ngo hejuru ku masezerano haba handitseho amazina y’umuntu urihawe, ndetse ko mu masezerano harimo ko umwe mu bazagenzura ishyirwa mu bikorwa byaryo ari umugabo we witwa Gahakwa Rudakemwa Pierre.

Dr Gahakwa yavuze ko ubwo yabaga Umuyobozi Mukuru w’Umusigire wa RAB, yasanze amasezerano muri dosiye z’uwari Umuyobozi Mukuru, areba ko amategeko yubahirijwe mu itangwa ry’isoko. Ngo we yasinye atitaye ku kujya kureba abanyamigabane, icyo yakoze biba gusinya kugira ngo imirimo ya RAB itadindira.

Ngo iyo aza no kureba akabona ko uwasinye ari Dr Kamugisha Edouard atari kumenya ko ari umukwe we, keretse iyo haba hariho ifoto. Ati “Nta ruhare nabigizemo rwose.” Yavuze kandi ko kuba umugabo we yarahawe akazi muri iryo soko nabyo nta ruhare na ruto yabigizemo.

Ku bijyanye n’imashini yuhira yasanzwe mu murima we, ngo zaguzwe ari imashini enye. Mu murima we ngo yari yarahinzemo imyembe kandi ko itari ikeneye amazi muri icyo gihe ku buryo yajya kuhira.

Iyo mashini ijya kujyanwa muri ako gace, ngo hitabwaga ku kureba uburyo imyaka y’abahinzi yarokorwa hatitawe ku kuvuga ngo ni umurima wa runaka. Kugira ngo ihagere, yashimangiye ko atigeze asaba ko yahajyanwa kuko we yari afite iye yaguze.

Dr. Gahakwa yabaye Umuyobozi wungirije mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), aza kwirukanwa na Minisitiri w’Intebe muri 2018.

Yabaye Minisitiri w’Uburezi muri 2008 avaho muri 2009 ubwo Guverinoma yavugururwaga asimburwa na Dr. Charles Murigande uherutse kujya mu kiruhuko cy’izabukuru.

Dr Gahakwa ufite impamyabumenyi y’Ikirenga (PhD) mu bijyanye n’ubuhinzi, mbere y’iriya myaka yabaye Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi.

SRC:umuryango

Comments are closed.