DRC: M23 yongeye gukozanyaho n’ingabo za Leta FARDC nyuma y’iminsi 3 y’agahenge

5,694
Kwibuka30

Nyuma y’iminsi itatu nta mirwano iri kuba hagati y’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) n’umutwe wa M23, isasu ryongeye guseka muri iyi ntambara.

Kuva mu mpera z’icyumweru gishize, imirwano yabaye nk’icogora dore ko umutwe wa M23 wari uri mu bikorwa byo kuva muri bimwe mu bice wafashe ukabisigira ingabo za EAC.

Ni igikorwa cyagiye gitangazwa n’uyu mutwe wa M23 mu matangazo wagiye ushyira hanze, icyakora ukanavuga ko igihe cyose washotorwa ntakizawubuza kwirwanaho no kurinda abaturage bo mu bice uzaba urimo.

Kwibuka30

Ni na ko byagenze ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 14 Werurwe 2023, ahagana saa kumi z’umugoroba, aho urugamba rwongeraga kwambikana mu bice bya Neenero werecyeza mu gace ka Kagoma muri Teritwari ya Masisi.

Ukurikiranira hafi iby’uru rugamba, yagize ati “Imirwano mishya yubuwe n’igisirikare cya Congo cyagabye ibitero ku birindiro by’Intare za Sarambwe (M23) mu Bilometeri 13 uvuye mu mujyi wa Sake.”

Ni imirwano yabaye mu gihe uyu mutwe wa M23 ukomeje kurekura bimwe mu bice wari warafashe ukabisiga mu maboko y’ingabo z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC).

(Src:Rwandatribune)

Leave A Reply

Your email address will not be published.