Ese ni iyihe mpamvu iri gutuma abandura Covid-19 biyongera i Musanze?

7,643

Itangazo rya Minisiteri y’Ubuzima ryo ku Cyumweru tariki ya 06 Ukuboza 2020 rigaragaza ko mu barwayi bashya 45 babonetse, 21 ari abo mu Karere ka Musanze ushobora kwibaza impamvu irikuzamura abarwayi bashya i Musanze? kuko barwayi bashya 45 babonetse ku Cyumweru, 21 muri bo babonetse mu Karere ka Musanze.

Ubuyobozi bw’Ibitaro bya Ruhengeri busanga impamvu mu Karere ka Musanze hari kugaragara ubwandu bwinshi bwa COVID-19, biterwa no kuba abaturage bakomeje kudohoka mu kubahiriza amabwiriza ya Leta ajyanye no kwirinda icyi cyorezo cya Covid-19.

Mu kiganiro Umuyobozi w’ibitaro bikuru bya Ruhengeri yahaye itangaza makuru , Dr Muhire Philbert, yavuze ko ubwo bwandu buteye impungenge aho abaturage bo muri ako Karere bamaze kudohoka ku kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19.

Uwo muyobozi yavuze ko n’ubwo basanzwe babona abarwayi ba COVID-19 muri ako Karere, umubare wabaga ari muto ugereranyije n’ababonetse ku munsi wo ku Cyumweru aho yasabye inzego zinyuranye zirimo n’abaturage gushyira imbaraga mu bwirinzi.

agira ati “Ntabwo twatinya kubivuga abaturage aho badohotse ni henshi, hari ikijyanye n’ingamba zashyizweho zo kwirinda, niba abantu barabwiwe kwambara agapfukamunwa neza ese barakambara? Niba tuzi ko tugomba gukaraba amazi meza tugakoresha n’imiti dusanzwe tuzi, abantu ntibakibyubahiriza uko bikwiye.”

yakomeje agira ati “Niba tugomba guhana intera hagati yacu ibyo biragaragara ko batabyubahiriza, abantu baradohotse ntabwo nabura kubivuga, mu mihanda y’igiturage, mu makaritsiye aho tugenda turabibona abantu baradohotse ntabwo bubahiriza amabwiriza, niba tubona abantu banduye n’abo bahuye na bo bakabitubwira twabapima tugasanga bararwaye, biratwereka ko ibijyanye n’ubwirinzi birimo ikibazo gikomeye cyane”.

Dr Muhire Philbert, Umuyobozi w
Dr Muhire Philbert, Umuyobozi w’ibitaro bikuru bya Ruhengeri

Dr Muhire avuga ko ingamba zo kurwanya COVID-19 zizwi ariko kuzubahiriza bigashyirwamo imbaraga nke, aho abaturage basigaye bafata icyo cyorezo nk’aho kidakomeye mu gihe gikomeje gutwara ubuzima bw’abantu.

Ati “Mu barwayi dufitemo indembe tutanazi ko bashobora kubaho, ibyo abantu babyumve. Ingamba ni uko ikigiye gukurikiraho kandi abantu bakakidufashamo ari ukubahiriza amabwiriza y’ubwirinzi, baba abayobozi ku nzego zose tumaze kubiganiraho, hagiye kubaho ingamba zo gukurikirana ko amabwiriza yo kwirinda COVID-19 yubahirizwa”.

Abaturage na bo baremeza ko badohotse aho bavuga ko hari utubari dufunguye
Abaturage baganiriye ni itangazamakuru na bo bemeza ko uko kudohoka mu kwirinda COVID-19 kugaragara, bamwe bakavuga ko bajya mu kabare kandi bakanywa inzoga ntacyo bikanga.

Umwe muri bo yagize ati “Ni uko twongeye kuguma mu rugo inzara yatumerera nabi ariko njye ndumva badusubiza mu rugo kuko iki cyorezo giteye ubwoba, kiruta na SIDA kuko yo wegerana n’umuntu ntugire icyo uba. Nk’ubu utubari turafunguye iyo mbonye igiceri ndasoma rwose ntacyo nikanga, utubari turakora nk’uko bisanzwe, yewe ni uko ari inda zatunaniye naho ubundi utubari bwagombye kureka gukora, njye njya mu kabari gatatu mu cyumweru, agacupa ndakanywa da”.

Undi muturage wo muri Musanze we yagize ati “Ndumva iki cyorezo muri Musanze cyagize imbaraga nyinshi, dukwiye kwisubiraho tukambara neza udupfukamunwa, tugakaraba, ikindi ni uko muri Musanze haza abantu baturutse impande zinyuranye z’igihugu, Leta nishyiremo umurego ikurikirane n’utubari abenshi ni ho bari kwandurira”.

Umuyobozi w’ibitaro bya Ruhengeri avuga ko abarwayi bari kugaragara i Musanze bari mu byiciro binyuranye, aharimo abatuye mu ngo basanzwe, abakozi ba Leta n’abandi. Avuga ko hari n’abaturage ubwabo bari kwihamagarira abashinzwe ubuzima bavuga ko biyumvamo ibimenyetso babapima bakayibasangamo.

Mu barwayi bashya 45 babonetse ku Cyumweru, 21 muri bo babonetse mu Karere ka Musanze

Ati “Hari n’abo dupima tugasanga nta bimenyetso bafite ariko tukabasangamo uburwayi, bijyanye n’amabwiriza ya Minisiteri y’ubuzima na RBC abenshi barwariye mu ngo zabo, dufite abarwayi benshi mu mibare mumaze iminsi mwumva itangazwa, ubu nidushyiramo n’abaraye batangajwe nyuma yo gukurikirana ngo tumenye niba bujuje ibisabwa byo gukurikiranirwa mu ngo, turagira abarwayi basaga 50 barwariye mu midugudu ahantu hatandukanye”.

Mu ngamba ubuyobozi bw’Akarere bwafatiye icyo kibazo, kuri uyu wa mbere bari mu bukangurambaga mu mujyi wa Musanze aho abakozi mu Karere bavuye mu biro basura abaturage aho bakorera babashishikariza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19, abo basanze batujuje ibisabwa bagahanwa.

Leave A Reply

Your email address will not be published.