Abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda bavuga ko Umuganda werekana uko Igihugu cyishakamo ibisubizo

220
Kwibuka30

Abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda bo ku mugabane wa Afurika bagaragaje ko igikorwa cy’Umuganda rusange w’Abanyarwanda kiri mu bigaragaza ukwishakamo ibisubizo kw’abatuye uyu mubagane.

Ibi babitangaje ubwo bifatanyaga n’abatuye Umujyi wa Kigali mu gikorwa cy’umuganda rusange cyahuriranye no kwizihiza ku nshuro ya  61 y’ubwingenge bw’Afurika.

Iki gikorwa cy’umuganda rusange cyaranzwe no gutema ibihuru byari byararengeye ikibuga cyagombaga kubakwamo Stade ya Gahanga mu Karere ka Kicukiro.

Kwibuka30

Bamwe mu batuye aka Karere bishimiye ko bifatanije n’abahagariye ibihugu byabo mu Rwanda baturuka ku mugabane w’Afurika. 

Uyu muganda rusange wahuriranye no kwizihiza umunsi w’ukwibohora k’umugabane w’Afurika ku nshuro ya 61.

Ambasaderi w’igihugu cya Angola mu Rwanda ari nawe muyobozi w’abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda, Eduardo Filomeno Bárber Leiro Octávio yagaragaje ko umuganda rusange ari kimwe mu bikorwa bigaragaza iterambere n’ukwishakamo ibisubizo k’umugabane w’Afurika.

Umuyobozi wungirije w’Umuryango uharanira iterambere ryo kwibohora kwa Afurika, Panafrican Movement Twagirimana Epamaque we avuga ko hari intambwe imaze guterwa mu kwishakamo ibisubizo k’umugabane w’Afurika n’ubwo urugendo rukiri rurerure.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Jean Claude Musabyimana yashimye uburyo abaturage bitabira ibikorwa by’umuganda ndetse anagaragaza ko iyi arı intambwe y’iterambere ry’Abanyafurika.

Leave A Reply

Your email address will not be published.