Abaturage bo mu Mudugudu wa Rwanyanza, Akagari ka Ngiryi, Umurenge wa Jabana mu Karere ka Gasabo, baratabaza bavuga ko hakomeje gukorerwa inzoga zitujuje ubuziranenge zizwi nka “Nyiragatare”, bakavuga ko abazinywa zishobora guteza ibibazo birimo urugomo n’amakimbirane mu miryango.
Aba baturage bavuga ko ikibazo kimaze igihe, ariko bakibaza impamvu ibikorwa byo kwenga no gukwirakwiza izi nzoga bitarahagarara burundu, nubwo bavuga ko ikibazo cyagiye kigaragazwa inshuro zitandukanye ariko ababishinzwe ntibagire icyo bagikoraho.
Bamwe mu baturage baganiriye n’umunyamakuru wa “indorerwamo” bavuga ko inzoga bita “Nyiragatare” ziri mu bibateye impungenge, cyane cyane ku rubyiruko ndetse n’abagabo bazinywa kuko uwayinyweye arangwa no kugira amahane ndetse n’umwaga.
Umwe muri bo yagize ati: “Twarayobewe imbaraga uyenga afite kuko itumazeho abantu. Uyinyweye wese usanga nta kintu yakora, agira umwaga, akagira amahane mbese, uyinyweye wese ahita ahinduka ukabona ni undi wundi utari uzi.”
Abaturage kandi bavuga ko hari abantu bakora muri DASSO bashobora kuba bafite amakuru ku bikorwa by’uyu muntu wenga zino nzoga, ndetse bamwe bakavuga ko hari n’ubwo inzego z’umutekano zagiye kumushaka ariko ntizimubone.
Undi muturage yagize ati: “Yewe, Misago arakomeye. Ntabwo yabireka kuko iyo tumufashe ahita arekurwa, ariko iyo haje ziriya nzego z’umutekano zisanga yaragiye kera. Twumva ko mu nzego haba harimo abamucikisha.”
Aba baturage basaba ko inzego zibishinzwe zakongera gukurikirana iki kibazo, hagafatwa ingamba zo gukumira ikorwa n’ikwirakwizwa ry’iyi nzoga nk’uko byagenze no ku zindi zitujuje ubuziranenge.
Misago ahakana ko ari we ukora izi nzoga
Twashatse kumenya icyo Bwana Misago ushyirwa mu majwi n’abaturage icyo abivugaho, maze mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wacu, Misago ahakanye ko ari we ukora izi nzoga muri iki gihe, ariko yemera ko hari igihe yigeze kuzenga, mu nyuma akabivamo.
Ati: “Nabikoraga kera, ariko si njye njyenyine, usanga abazikora hano muri Jabana babyitirira njye.”
Yakomeje avuga ko hari abandi bantu bazikora atazi, ndetse avuga ko hari igihe yigeze kujyanwa kubazwa iby’iki kibazo, akemera ko yari amaze igihe abikora ariko nyuma akabireka.
DASSO Coordinator wa Jabana avuga ko Misago azwi
Mu gushaka kumenya niba koko inzego z’umutekano zizi ikibazo cy’uyu muntu, umunyamakuru yavuganye na RUZIGAMANZI Adrien, usanzwe ari DASSO Coordinator w’Umurenge wa Jabana.
Yemeje ko Misago amuzi kandi ko hari ibikorwa byo kumushakisha byigeze gukorwa.
Ati: “Yego uwo mugabo ndamuzi. Twagiye kumufata atorokera mu Murenge wa Masoro muri Rulindo, kuko naho akorerayo, gusa turacyakora ibishoboka byose ngo tumufate, dufatanyije n’aho yatorokeye.”
Ku bivugwa n’abaturage ko yaba amukingira ikibaba, Ruzigamanzi Adrien yabihakanye.
Ati: “Oya, barabedshya, ariko rero ntabwo wabuza abavuga kuvuga. Ikindi, ntabwo muzi kuko si ndamubona.”
Uyu muyobozi kandi yavuze ko kuva ku wa 3 Nzeri 2026, uyu muntu atari kongera kuboneka, avuga ko bishoboka ko yaba yarahawe amakuru mbere y’uko inzego zimugeraho.
Inzoga zitujuje ubuziranenge zikomeje gutera impungenge
Iki kibazo kije mu gihe Leta y’u Rwanda ikomeje gushyira imbaraga mu kurwanya ikorwa, icuruzwa n’ikwirakwizwa ry’inzoga zitujuje ubuziranenge, bitewe n’ingaruka zishobora kugira ku buzima bw’abaturage ndetse no ku mibereho y’imiryango.
Abaturage bo muri Jabana basaba ko inzego zibishinzwe zakomeza gukurikirana aho izi nzoga zikorerwa n’abazikwirakwiza, kugira ngo ikibazo kidakomeza kugira ingaruka ku baturage.
Ku ruhande rwe, DASSO Coordinator wa Jabana, Ruzigamanzi Adrien, yagiriye inama abaturage, abasaba kwirinda gukora, kunywa cyangwa gukwirakwiza inzoga zitujuje ubuziranenge, ashimangira ko zishobora kugira ingaruka mbi ku buzima no ku mibereho y’abaturage.
INDORERWAMO.COM yakomeje gukurikirana iki kibazo, aho impande zombi, aho abaturage bemeza ko izi nzoga zikomeje gukorwa, bagasaba ubuyobozi bw’Akarere gushyiramo izindi mbaraga mu guhashya abitwikira ijoro bakenga bakakwirakwiza izo nzoga zitujuje ubuziranenge zamaze abantu.
(Umwanditsi: Mutabazi Jean Bosco)