U Rwanda na Oman basinye amasezerano yo guca burundu gusoresha kabiri

Ubwanditsi
2 Min Read
Kuri uyu wa Kabiri, Guverinoma y’u Rwanda n’Ubwami bwa Oman byasinyanye amasezerano arimo ayo gukuriraho viza abafite pasiporo z’abadipolomate, izihariye n’iz’akazi ku mpande zombi.
Harimo kandi amasezerano y’imikoranire agenga guhanahana ibitekerezo mu bya politiki, imikoranire mu bijyanye n’umurimo; gukuraho gusoresha kabiri ndetse n’ubutwererane mu by’ubucuruzi no guteza imbere ishoramari.
Image
Muri aya masezerano harimo n’ay’imikoranire mu bijyanye no gutwara ibintu, guteza imbere ibyambu byo ku butaka n’uruhererekane rwa serivisi ndetse no kuzamura urwego rw’ubuhinzi n’ibindi.
Iki ni kimwe mu bikorwa byaranze uruzinduko rw’iminsi ibiri Perezida Paul Kagame yagiriye muri Oman kuva ku wa Mbere, tariki ya 7 Nzeri 2026.
U Rwanda rufitanye umubano na Oman kuva mu myaka irenga 40 ishize, ariko uyu mubano watangiye kuzamo ikibatsi mu myaka mike ishize.
Muri Mutarama uyu mwaka, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Olivier Nduhungirehe yitabiriye ibiganiro byo ku rwego rwo hejuru byabereye muri Oman, byasinyiwemo amasezerano ane akomeye y’ubufatanye muri gahunda zitandukanye zirimo iterambere ry’ibyambu n’ubwikorezi bw’ibicuruzwa, ibigo by’amakuru y’ikoranabuhanga, ubwenge buhangano n’ubufatanye mu by’indege.
Image
Hanasinywe amasezerano y’imikoranire hagati y’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB n’Ikigo cy’ibibuga by’indege cya Oman, aho izi nzego zizakorana mu gucunga no guteza imbere ibibuga by’indege, guhana ubumenyi ndetse n’imikoranire mu ishoramari.
Amwe mu masezerano u Rwanda rwasinyanye na Oman kuri ubu yatangiye gushyirwa mu bikorwa, kuko sosiyete y’indege ya Oman yitwa SalamAir, muri Nyakanga uyu mwaka yatangije ingendo ziva i Muscat ziza i Kigali, n’iziva i Kigali zijya i Muscat zikorwa kabiri mu Cyumweru mu rugendo rumara amasaha 5 gusa mu ndege.
Image
Share This Article