Hamenyekanye Akayabo Prezida NKURUNZIZA azafunyikirwa nk’imperekeza nava ku Butegetsi

12,313
Kwibuka30

Akayabo ka miliyari y’amafranga y’Amarundi niyo Prezida NKURUNZIZA azahabwa nk’imperekeza nyuma yo kurekura ubutegetsi

Kwibuka30

Inteko ishingamategeko y’igihugu cy’u Burundi yaraye yemeje akayabo k’amafranga Prezida NKURUNZIZA azahabwa nk’imperekeza nyuma yo kuva ku butegetsi. Mu bisanzwe itegeko nshinga ry’i Burundi ryageneraga amafranga agera ku bihumbi magana atanu nk’imperekeza, ariko kuri uyu wa kabiri ayo mafranga yakubwe kabiri, hemezwa ko NKURUNZIZA azahabwa imperekeza ingana na Miliyari y’amafranga y’Amarundi.

Mu mpaka zitabaye ndende, amakuru dukesha Ijwi rya Amerika ni uko abadepite bagera kuri 72 bose batoye bashyigikira icyo gitekerezo cyari cyashyikirijwe n’inama y’aba ministres.

Pierre NKURUNZIZA yabaye prezida w’igihugu cy’u Burundi mu mwaka w’i 2005 ku itike y’ishyaka CNDD-FDD, mu mwaka wa 2015 imvururu zaradutse hagati y’ishyaka rye n’abanyapolitiki bavugaga ko atakongera kwiyamamaza kuko yari arangije manda ebyiri yemerewe n’itegeko nshinga, ibintu we na bamwe mu ishyaka rye batemeye ariko nyuma y’imvururu nyinshi n’igeragezwa ryo guhirika ubutegetsi amatora yarabaye arayatsinda. Mu minsi ishize nibwo NKURUNZIZA PIERRE yashimangiye ko atazongera kwiyamamaza mu matora ateganijwe kuba muri uno mwaka wa 2020.

Leave A Reply

Your email address will not be published.