
Amakuru afitiwe gihamya aremeza ko nyuma y’urupfu rwa Prezida Pierre NKURUNZIZA, mama we umubyara nawe yitabye Imana
Nyuma y’aho inkuru ibaye kimomo ko uwari Prezida w’U Burundi PIERRE NKURUNZIZA yitabye Imana azize indwara y’umutima nkuko byatangajwe na Guverinoma y’i Burundi, kuri ubu amakuru afitiwe gihamya aturuka imbere mu nzego z’ubutegetsi mu gihugu cy’u Burundi aravuga ko na nyina umubyara amaze kwitaba Imana akaba aguye mu Bitaro by’i Ngozi aho yajyanyweho ku munsi w’ejo taliki ya 9 Kamena 2020 nyuma yo kumva ko umuhungu we yitabye Imana.
Hari n’andi makuru yo kwizerwa avuga ko na Denise NKURUNZIZA nawe arembye bikomeye kuva yagera i Burundi akuwe muri Kenya aho yari arwariye.
Inkuru Ijwi rya Amerika yari yabanje kwandika mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu, yavugaga ko uwo mubyeyi nawe yaba yaranduye icyorezo cya Coronavirus, abaganiriye nayo bavuze ko ejo hashize uyu mubyeyi wajyanwe mu bitaro bya Ngozi igitaraganya aho arwariye mucyumba numero 6.

Uyu muryango ko ubabaje di,
Umwana na nyina
May the Good Lord Comfort the Republic of Burundi, for the death of HE P.Nkurunziza
And his Mother, it is so sad for his family and the people of Burundi in general
Mana we umuryango ugiye gushirira umunsi umwe c Denise we Imana imufashe pe
Koko se ni byo? Mucukumbure Aya makuru neza kuko Hari ikindi kinyamakuru nasomye kivuguruza iyi nkuru gibamya neza ko umubyeyi wa Nkurunziza atapfuye