Icyangombwa cy’ivuka cy’umwana wa Ishimwe Vestine ntikiriho amazina ya se Ouedraogo

Gilbert Silvapoxy
3 Min Read

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwaburanishije urubanza rushingiye ku kirego Idrissa Ouedraogo yarezemo umugore we Ishimwe Vestine, asaba ko hakorwa isuzuma ry’uturemangingo ndangasano (DNA) tw’umwana babyaranye no kumwereka umwana, aho hari hasabwe icyangombwa cy’ivuka ry’umwana ngo hemezwe ko ariho koko, ariko icyatanzwe ntikigaragaza amazina ya se w’umwana nka Idrissa Ouedraogo, ariko aya nyina ni Ishimwe Vestine.

Icyangombwa cy'ivuka cy'umwana wa Ishimwe Vestine ntikiriho amazina ya se Ouedraogo

Ibi byanzuwe n’uru rukiko ku wa 21 Ukwakira 2026 ubwo impande zombi zari zimaze kuburana nyuma y’uko uruhande rwa Ishimwe rutanze icyangombwa cy’ivuka ry’umwana kizwi nka ‘Actes de Naissance’ kiburanwaho ariko iburanisha ryabereye mu muhezo.

Kuri iyi nshuro Idrissa yari yongeye gusubira mu rukiko ari kumwe n’umwunganizi we mu gihe uruhande rwa Ishimwe rwo rusanzwe ruhagararirwa n’umwunganizi we mu mategeko.

Ni nyuma y’uko gusoma uru rubanza kwari kwasubitswe inshuro ebyiri kuko ku itariki ya 7 Ukwakira 2026 uru Rukiko rwafashe umwanzuro wo kurusubika ku mpamvu z’uko mu gitondo cy’uwo munsi umunyamategeko wa Ishimwe yari yashyize muri ‘système’ ya EICMS yo gutangiramo no gukurikirana ibirego mu buryo bw’ikoranabuhanga.

Ni inyandiko yari ikubiyemo ibaruwa umunyamategeko wa Ishimwe yandikiye Perezida w’Inteko Iburanisha, agaragaza ko we n’umukiliya we bemeye ko umwana wa Ishimwe na Idrissa yapimwa DNA nyuma y’uko bari babanje kuburana babihakana.

Rwahise rwimurirwa ku itariki ya 14 Ukwakira 2026 ariko na bwo, mu gihe urukiko rwari rumaze gusoma ibijyanye n’imyirondoro no kugaragaza aho urubanza rugeze, havuka imbogamizi y’uko muri IECMS nta nyandiko y’ivuka izwi nka ‘acte de naissance’ irimo, rwongera gusubikwa kuko iburanisha ritashoboraga gukomeza iyo nyandiko itabonetse.

Icyo gihe urukiko rwanaciye uruhande rwa Ishimwe amande ya 200.000 Frw ku bwo gutinza urubanza.

Kuri uyu munsi iburanisha ryari riteganyijwe saa Tanu ariko ryatangiye saa sita n’iminota itanu. Perezida w’iburanisha yahise asaba abatari ba nyiri urubanza bose gusohoka kuko urubanza ruburanishwa mu muhezo kandi bihita bikorwa.

Iburanisha ryamaze nk’isaha ariko ababuranyi basohotse buri ruhande rushaka guhita rugenda. Abanyamakuru bari bahari ari benshi bagerageje gushaka amakuru ariko ntibyaboroheye, icyakora babashije kumenya ko ruzasomwa ku itariki ya 28 Ukwakira 2026 saa cyenda z’amanywa.

Idrissa Ouedraogo wari kumwe n’abamwunganira mu mategeko, yihutiye kwinjira mu modoka ye ntiyagira byinshi avuga, gusa mu magambo make yabwiye itangazamakuru ko uruhande rwa Ishimwe Vestine rutashyize amazina ya se w’umwana ku nyandiko y’ivuka rye, ndetse ubona ari ibintu byamurakaje cyane.

Icyangombwa cy’ivuka IGIHE yaboneye kopi kigaragaza ko umwana yavukiye muri Canada muri Gashyantare 2026, amazina y’ababyeyi ariho akaba aya mama we gusa.

 

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *