Ikiciro cya mbere k’impunzi z’Abarundi zabaga mu Rwanda zatangiye gutaha iwabo

9,373

Mu gitondo cyo kuri wa kane impunzi z’Abarundi zabaga i Mahama zatangiye gutaha iwabo mu Burundi.

Kuri uyu wa Kane tariki 27 Kanama 2020, impunzi z’Abarundi 471 zisabiye gusubira mu gihugu cyazo zafashijwe gutaha, akaba ari ryo tsinda rya mbere ry’abatashye kuva zagera mu Rwanda muri 2015.

Abagiye gutaha babanje gupimwa Covid-19 bigaragara ko ari bazima hanyuma bashyirwa mu ishuri riri hanze y’inkambi ya Mahama ari ho imodoka zibakuye.

Ni igikorwa cyateguwe na Leta y’u Rwanda ku bufatanye n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (HCR), nyuma y’aho bamwe muri izo mpunzi banditse basaba gufashwa gutaha.

Abatashye bashyizwe mu ma bisi manini ya RITCO bakaba bicaye mu biryo bahana intera hirindwa Covid-19. Mbere yo kwinjira mu modoka babanzaga gukaraba intoki hifashishijwe umuti wabugenewe mu rwego rwo kwirinda icyo cyorezo, bahawe kandi ibyo kurya n’amazi yo kunywa bibafasha muri urwo rugendo.

Biteganyijwe ko abatashye banyura ku mupaka wa Nemba mu Karere ka Bugesera.

Abatashye muri rusange bishimiye uko bakiriwe mu Rwanda ndetse bakemeza ko bahabonye inshuti nyinshi, bakishimira kandi kuba basubiye iwabo.

Leave A Reply

Your email address will not be published.