RIB yerekanye abakekwaho gukopeza ibizamini bya Leta

Gilbert Silvapoxy
2 Min Read

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha mu Rwanda  RIB  kuri uyu wa Gatandatu tariki 05/09/2026 ku kicaro cyarwo herekanwe abakekwaho gukopeza abanyeshuri  ibizamini bya leta bisoza amashuri abanza umwaka wa 2025-2026.

Aba bakekwaho gukopeza berekanwe ni abava mu turere dutandukanye tw’ u Rwanda.

Aberekanwe bose hamwe ni abantu 39 mu bantu 81 aba bose bakaba bakurikiranweho iki cyaha cyo gukopeza abanyeshuri mu bizamini bya Leta.

Muri abo 39 harimo Visi Mayor w’Akarere ka Kirehe Mukandayisenga Janviere na Visi Meya w’Akarere ka Nyamasheke Ushinzwe Iterambere Iterambere ry’Ubukungu, Muhayeyezu Joseph Desire n’abayobozi b’ibigo by’amashuri bitandukanye byo  hirya no hino mu gihugu,  herekanwe kandi abakozi b’ibigo by’amashuri ndetse n’abarimu bari bahagarariye ibizamini mu byumba bya korewemo ibizamini.

RIB Kandi yatangaje ko abandi bagera kuri 42 batarerekanwa  kuko iperereza rigikomeje ngo hagaragare neza uruhare rwabo mu ri iki cyaha .

Ibi bibaye nyuma y’uko amanota y’ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye  ndetse n’amashuri abanza atangangajwe ku mugaragaro kuwa 20/08/2026.

Ese itegeko rivuga iki kuri ibi byaha? 

Icyaha cyo gukoresha ububasha uhabwa n’itegeko mu nyungu bwite giteganywa n’Ingingo ya 15 y’Itegeko Nº 54/2018 ryo ku wa 13 Kanama 2018 ryerekeye kurwanya ruswa. Iyi ngingo ivuga ko umukozi wa Leta cyangwa undi muntu uri mu rwego rwa Leta, ukoresha umwanya w’umurimo we cyangwa ububasha afite kubera uwo mwanya, agakora igikorwa kibujijwe n’itegeko cyangwa ntakore igikorwa ategetswe n’itegeko, agamije kwihesha cyangwa guhesha undi muntu inyungu itemewe n’amategeko, aba akoze icyaha. Iyo ahamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka 10, n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu (5,000,000 Frw) ariko atarenze miliyoni 10 (10,000,000 Frw).

Aba bose berekanwe ntawe ukora muri Minisiteri y’Uburezi cyangwa ibindi bigo biyishamikiyeho nka REB cyangwa NESA urimo.

Umwanditsi : Mutabazi Jean Bosco

Share This Article