Ishyamba rimaze gupfiramo abantu benshi riteye ubwoba bukabije urigiyemo ntapfa kurivamo!

9,522

Iri shyamba ryiswe “SUICIDE FOREST” ni rimwe mu mashyamba ateye ubwoba cyane ku isi kuko rimaze guhitana abatari bake.Iri shyamba riherereye mu gihugu cy’Ubuyapani bivugwa ko kuryinjiramo ari ubwiyahuzi.

Iri shyamba rimaze kumenyekana cyane ku isi ndetse kugeza ubu ryamaze kwitwa “suicide forest” cyangwa ishyamba ryo kwiyahuriramo.Abazi iri shyamba neza bavuga ko kuba ryariswe iri zina nta kwibeshya kwabayemo bitewe n’ibiriberamo umunsi kuwundi. Umaze gusoma ibyerekeye iri shyamba uhita utakaza ibyifuzo byose warufite byo kuryerekezamo bitewe n’ukuntu riteye ubwoba.

Ubusanzwe ni ishyamba riteye amabengeza ku jisho mu gihe waba urirebera kure bitewe n’ibiti bitoshye birigize, nyamara kuba ryaramenyekanye cyane ku isi si ukubera ko hari abarigiyemo bakaryoherwa ahubwo biterwa n’ibiteye ubwoba ribibarizwamo.

Iri shyamba ribarizwa mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bw’umusozi wa Fuji, uzwi cyane mu buyapani, ndetse iri shyamba rikaba rishashe kubuso bwa kilometero kare 35. Iri shyamba ni inzitane cyane kuburyo bamwe bajya baryita inyanja y’ibiti (ocean of trees), kugira ngo wumve ko rikanganye nuko wamenya ko umuntu uryinjiyemo atagaruka kuko biba bigoranye kumenya aho wanyuze winjira.

Iri shyamba rizwiho kuba ariho hantu ha kabiri ku isi abantu biyahurira (suicide place) nyuma y’ikiraro (iteme) cyo muri America kizwi nka Golden gate bridge giherereye mu ntara ya California muri America.

Image result for golden gate bridge images
Golden gate bridge

Iri shyamba kandi uretse kuba riteye ubwoba rinegereye cyane umurwa mukuru wa Tokyo w’ubuyapani kuko bitwara amasaha ari munsi yabiri uva muri uyu mujyi werekeza kuriri shyamba.

Umuntu wese wumva ashaka kwinjira iri shyamba agomba kumenya neza ahantu atari burenge, aha kandi naho ntawuhajya ari wenyine kuko agomba kuba ari kumwe n’abandi ndetse mbere yo kuryinjiramo bakizirika umugozi ubahuza kugira ngo bataburana mu kanya gato.

Uretse ibyo kandi ngo bisaba ko iyumaze kwinjira iri shyamba kuva kugiti cya mbere winjiriyemo ugenda usigaho ibimenyetso kugira ngo utaza kuyoberwa aho wanyuze winjira kuko inzira zisohokamo atari nyinshi.

Ukinjira mu ishyamba hari ibintu uba ugomba kwitondera nko kujarajara hirya no hino, oya, uguma inzira imwe ndetse nayo ukayisigamo ibimenyetso byinshi. Kuva muri 2003 kugeza uyu munsi bivugwa ko hamaze kuvumburwa imirambo y’abantu igera ku 105 ndetse ngo yabaga yaraboze ndetse yarariwe n’inyamaswa kuburyo buteye ubwoba, bamwe bacyeka ko iri shyamba ribamo imizimu.

Abanyamasengesho bo muriki gihugu bavuga ko iri shyamba riteye amakenga cyane, ahanini ngo biturutse kubantu biyahuriramo ngo byatumye haberamo ibindi bikorwa by’imyuka mibi. Kimwe mubyo wamenya nuko muriri shyamba ntabyuma by’ikoranabuhanga bikoramo. Yaba telephone mudasobwa ndetse n’ibindi byuma bigezweho ntanakimwe kiba gikora muriri shyamba.

Comments are closed.