Itorero ry’Abangilikani mu Rwanda ryafunguye kaminuza izigisha iby’iyobokamana.

8,070
Kwibuka30

Itorero Angilikani ry’u Rwanda kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Werurwe 2021 ryafunguye ku mugaragaro Kaminuza ya East African Christian College yitezweho kuzamura ubumenyi bw’abigisha b’ijambo ry’Imana mu madini n’amatorero mu Rwanda, hagabanywa inyigisho z’ubuyobe.

Iyi Kaminuza yemejwe n’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 14 Ukuboza 2020, ifite icyicaro i Masaka mu Karere ka Kicukiro.

Umushumba Mukuru w’Itorero Angilikani mu Rwanda, Dr. Mbanda Laurent, yavuze ko gutaha iyi kaminuza ari umusanzu ukomeye Itorero Angilikani ritanze ku iterambere ry’igihugu.

Yagize ati “Iyi kaminuza ni inzozi zuzuriye igihe kandi gikwiye kuko Itorero rya Angilikani ryayifuje kera. Uyu munsi turayifunguye […] ni ugukura kw’itorero. Ni ishuri rigiye gufasha itorero kuzuza inshingano mu buryo bw’ubuzima, bw’uburezi no mu buryo bw’ivugabutumwa.”

Musenyeri Mbanda yavuze ko abantu badashobora gukura mu by’umwuka gusa, hatabayeho ibindi bikorwa bibafasha gutera imbere.

Ati “Ni umusanzu ku gihugu cyacu kuko abazigamo ntabwo ari Abangilikani gusa, ni abavuye mu matorero yose kandi urumva ko twifuza gushyiramo andi mashami […] Yesu yaje ngo intama zibone ubugingo kandi zibone ubugingo bwuzuye, ubwo bugingo bwuzuye rero ni ubugingo bufata umuntu wese, ntaho wabitandukanyiriza n’iterambere ry’igihugu n’iterambere ry’itorero. Ni umusanzu wacu.”

Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza ya East African Christian College, Prof. Viateur Ndikumana, yavuze ko ubusanzwe aho iyo kaminuza yubatse hahoze Ishuri ry’Abangilikani ryigishaga iby’iyobokamana abapasiteri (Théologie), ariko mu buryo bw’amahugurwa.

Mu mwaka wa 2018 nibwo havuguruwe itegeko rigenga imikorere y’amadini n’amatorero mu Rwanda, hashyirwamo ingingo nshya zisaba abashinga amadini n’abayayobora kuba bafite impamyabumenyi zo ku rwego rwa Kaminuza mu bijyanye n’iyobokamana.

Ndikumana yavuze ko icyo cyemezo aricyo cyabateye umuhate wo gushinga Kaminuza yigisha by’umwihariko ibijyanye n’iyobokamana.

Kwibuka30

Ati “Twashakaga gusubiza ikibazo cy’abapasiteri benshi bari mu itorero ryacu no mu yandi badafite ubumenyi buhagije kandi ugasanga amatorero arimo aragenda ashingwa aba menshi. Twifuje gusubiza icyo kibazo, ishuri turarivugurura turyubaka neza.”

Yavuze ko ku isonga, bashaka guhangana n’abatanga inyigisho z’ubuyobe ahanini kubera ubumenyi buke, bakabikora babazamurira urwego rw’ubumenyi n’imyumvire.

Ati “Mwagiye mwumva inyigisho zimwe ziyobya abantu mu madini amwe n’amwe ndetse ugasanga hari inyigisho zihabanya n’icyerecyezo cy’amajyambere igihugu cyacu cyifuza kujyamo n’icyo amatorero afite. Mwibaze umuntu ubuza abantu kujya mu bitaro kandi amatorero afite ibitaro. Mwibaze umuntu ubwira abantu muri iki gihe ngo nibabyare buzure Isi mubona uko ibintu bimeze. Ese Imana iyo ivuze ngo tubyare twuzure isi iba ishatse kuvuga iki? Iryo jambo ryo muri Bibiliya warisobanura gute?”

Yakomeje agira ati “Twagiye tubona abantu benshi bayobya abantu, cyangwa se buriya butumwa bwo gukira gusa, ubutumwa bwo kuvuga ngo ugiye muri Amerika […] ugasanga ni ubutumwa bwo gushaka amafaranga. Yesu arakiza koko turabyemera ariko nanone hari igihe usanga abantu uburyo babyigisha harimo ubuyobe. Ishuri ryacu rije kwigisha abantu kugira ngo iyo myigishirize iyobya ive mu mitwe y’abantu, basobanura Bibiliya bayumva neza.”

Pasiteri Harerimana Marc, ni umushumba wa Paruwasi ya Gisakura muri Diyoseze Angilikani ya Cyangugu. Ari kwiga Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza mu bijyanye na Théologie.

Yavuze ko gusobanukirwa neza iby’ijambo ry’Imana ari inyungu kuri we no ku bakirisitu abereye umwigisha.

Ati “Tugomba kugira ubumenyi ibyo twigisha tukaba tubisobanukiwe, tukaba dushobora kubisobanura neza kugira ngo abo twigisha babashe kubisobanukirwa. Kugira ubumenyi bwisumbuyeho nabyo ni ingenzi nkuko Leta yabidasusabye kandi n’ubundi umuntu uyobora abantu aba agomba kugira ubumenyi, akagira icyerecyezo cy’aho abavana n’aho abajyana.”

Ubuyobozi bwa East African Christian College buvuga ko bamaze kwandika abasaga 180 bifuza gutangirana nabo, icyifuzo akaba ari ugutangirana n’abanyeshuri nibura 250.

Iyi Kaminuza ifite amashami arimo Iyobokamana, Uburezi n’Imicungire y’Ubucuruzi n’Ubukungu (Faculty of Business Management and Economics).

(Src:Igihe.com)

Leave A Reply

Your email address will not be published.