KArim BENZEMA yatowe nk’umukinnyi mwiza i Burayi ahigika Courtois na Kevin de Bruyne

7,764
Kwibuka30

Rutahizamu wa Real Madrid n’Ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa, Karim Mustafa Benzema, yatowe nk’umukinnyi wahize abandi i Burayi mu mwaka wa 2021/22.

Byatangarijwe mu muhango wabaye kuri uyu wa kane tariki 25 Kanama 2022 i Istanbul muri Turikiya, ari nabwo hatangazwaga amatsinda ya Champions league 2022/23.

Benzema yashimiye umutoza we wamwubatsemo icyizere kugeza aho yegukanye iki gihembo bwa mbere.

Yagize ati “Ndishimye cyane, ni ubwa mbere negukanye iki gikombe, gusa icy’ingenzi kuri njye ni ibikombe natwaranye n’ikipe. Anceloti ni umutoza mwiza ku isi ufata abakinnyi bose neza, yatwubatsemo icyizere.”

Iki gihembo Benzema yagitwaye ahigitse Thibaut Courtois bakinana muri Real Madrid na Kevin De Bruyne wa Manchester City.

Kwibuka30

Uyu mufaransa w’imyaka 33, umwaka ushize yatsinze ibitego 42, atanga imipira 13 yavuyemo ibitego mu mukino 44.

Mu bandi bahawe ibihembo barimo Umutoza wa Real Madrid, Carlos Ancelloti wabaye umutoza w’umwaka. Alexia Putellas, kapiteni wa FC Barcelona yabaye umukinnyi w’umwaka mu bagore.

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu yu Bwongereza y’Abagore, Sarina Wiegman yabaye umutoza w’umwaka mu bagore, nyuma yo guhesha iki gihugu igikombe cy’u Burayi.

Leave A Reply

Your email address will not be published.