Kenya: Umupolisi yatawe muri yombi nyuma yo gusambanya umugore urwaye covid-19

7,852
Kenya - Wikipedia

Umupolisi wo mu gihugu cya Kenya yatawe muri yombi nyuma yo kwinjira mu byumba bicumbikiwemo abarwayi ba covid-19 maze agasambanyamo umugore urwariyemo.

Umupolisi wo mu gihugu cya Kenya utatangarijwe amazina yatawe muri yombi n’inzego zishinzwe umutekano muri icyo gihugu nyuma yo kwica amabwirizwa yo kwirinda icyorezo cya coronavirus akajya mu byumba bicumbikiwemo abarwayi ba coronavirus maze agasambanya umugore urwariyemo.

Bamwe mu babonye uko byagenze, bavuze ko ubundi uwo mupolisi asanzwe arinze aho hantu harwariye abarwayi ba Covid-19, ngo yabanje kwirukana abandi barwayi ababwira ko amasaha yo kuryama yageze bityo ko ntawemerewe kongera gucaracara aho, maze abantu bamaze kwinjira mu byumba byabo nibwo nawe yahise yinjira mu cyumba atangira guambanya wa murwayi bagenzi be bamugwaho ari muri icyo gikorwa.

Ikinyamakuru kiswahili.tuko.co.ke cyatangaje ko akimara gufatwa na bagenzi be bahise bamujyana kumucumbikira kuri station ya polisi.

Leave A Reply

Your email address will not be published.