Kigali: Ipfunwe ry’ubusambanyi bwa nyina bwamuteye kujya kuba mu muhanda!

5,329
Kwibuka30

Izina ryahinduwe Gasore, ni umwana w’imyaka 16 y’amavuko wemeza ko yahisemo kwibera mu muhanda mu rwego rwo kwanga gukomeza kureba uburyo nyina utunzwe n’umwuga w’uburaya, ahora asambanira mu maso ye n’abagabo batandukanye.

Uyu mwana yibera mu muhanda yo muri kigali

Uyu mwana wirarira mu mihanda itandukanye yo mu Karere ka Nyarugenge, yeruye ko nyina ari indaya ndetse ko yahisemo kumutoroka kubera ko atabashaga kwihanganira kubona nyina akora uburaya n’abagabo batandukanye.

Gasore ukomoka muri Kamonyi yemeza ko nta kintu na kimwe cyamubabazaga mu buzima bwe nko kubona nyina ari kwicuruza no kumva abandi bana bahora bamuserereza ko nyina ari indaya.

Uyu mwana w’umuhungu uvuga ko amaze umwaka yibera mu muhanda ngo yafashe iki cyemezo nyuma y’uko asabye nyina kureka uburaya arabyanga.

Kwibuka30

Ati “ Mama niwe wabiteye,naramubuzaga kuzana abagabo ahantu twabaga akambwira ngo nibyo bidutunze ngo kandi niba narabirambiwe nzafate inzira ngende.”

Yakomeje avuga ko ubuzima bwo mu muhanda bugoye ndetse bubamo ingaruka nyinshi ariko yemeza ko bumuha amahoro cyane kurusha uko yari abayeho abana na nyina.

Ati “ We yazanaga abagabo bakaryamana buri munsi tukaryamana ku buriri kandi hari n’igihe bamukubitaga ntibamwishyure.”

Yongeyeho yanabajije nyina se umubyara kugira ngo ajye kumushaka abe ari we babana ariko ntiyamuha igisubizo.

Uyu mwana utunzwe n’ibiryo bita imisige biba byasigaye muri restaurants zitandukanye yemeza ko aramutse abonye abagiraneza bamurera yava mu muhanda ngo kuko n’ubundi yawugiyemo ahunga uburaya bwa nyina.

Leave A Reply

Your email address will not be published.