LONI yahagaritse bamwe mu bakozi bayo nyuma y’aho hagaragaye amashusho bari gusambanira mu modoka

9,170
Kwibuka30
Mu myaka ya vuba ishize, ONU yakomeje gushinjwa imyitwarire mibi ku bijyanye n'imibonano mpuzabitsina

Umuryango w’abibumbye (ONU/UN) washyize mu kiruhuko kidahemberwa abakozi bawo babiri kubera ibirego by’imyitwarire mibi mu bijyanye n’imibonano mpuzabitsina mu modoka y’akazi muri Israel.

Abo bagabo bafashwe amashusho bari mu modoka iriho ikirango cya ONU mu muhanda mukuru wo mu murwa mukuru Tel Aviv, ku gice cyawo giherereye hafi yo ku nyanja.

Muri iyo videwo, umugore wambaye ikanzu itukura agaragara atandukanyije amaguru ku mugabo wicaye mu mwanya w’inyuma w’imodoka.

ONU yatangije iperereza kuri iyo videwo y’amasegonda 18 nyuma yaho ihererekanyijwe cyane ku mbuga nkoranyambaga mu kwezi gushize.

Stéphane Dujarric, umuvugizi w’umunyamabanga mukuru wa ONU, yavuze ko “yaguye mu kantu kandi yababajwe” n’iyo videwo.

Ubu, ONU ivuga ko abo bagabo bari muri iyo videwo umwirondoro wabo wamenyekanye.

Bakaba ari abakozi ba ONU bo mu ishami rigenzura iyubahirizwa ry’amasezerano y’agahenge, rizwi nka UNTSO mu mpine, rigizwe n’abagenzuzi ba gisirikare bakorera muri Israel.

Abo bakozi babiri bahagaritswe ku kazi badahembwa kugeza iperereza ku byabaye rirangiye.

Bwana Dujarric ejo ku wa kane yabwiye BBC ko uko guhagarikwa kwabo bikwiye “kubera ubukana bw’ibirego byo kunanirwa gukurikiza amabwiriza y’imyitwarire aba yitezwe ku bakozi bakorera mu mahanga”.

Kwibuka30

Ati: “[Ishami] UNTSO yongeye gukora gahunda ikomeye y’ubukangurambaga mu kwibutsa abakozi bayo inshingano zabo zijyanye n’imyitwarire y’abakozi ba UN”.

ONU ifite amategeko akaze areba abakozi bayo ajyanye n’imyitwarire ku mibonano mpuzabitsina.

Abakozi bashobora gufatirwa ingamba zijyanye n’imyitwarire iyo bigaragaye ko bayarenzeho.

Bashobora gukurwa mu gihugu bari baroherejwemo gukora akazi cyangwa bakirukwanwa mu bikorwa bya ONU byo kubungabunga amahoro.

Ariko igihugu cyabo ni cyo gifite inshingano yo kugira izindi ngamba kibafatira cyangwa kikabarega mu nkiko.

ONU imaze igihe ihozwaho ijisho kubera ibirego by’imyitwarire mibi mu bijyanye n’imibonano mpuzabitsina kuri bamwe mu bakozi bayo bo mu bikorwa byo kubungabunga amahoro n’abandi.

Mu myaka ya vuba ishize, ibyo birego byagarutsweho kenshi.

Mu mwaka wa 2019, hari ibirego 175 by’ihohoterwa mu mibonano mpuzabitsina bishinjwa abakozi ba ONU, nkuko icyegeranyo cya ONU kibivuga.

Muri ibyo birego, 16 byari bifite gihamya, 15 nta gihamya byari bifite naho ibindi byose bisigaye byari bigikorwaho iperereza.

António Guterres, umunyamabanga mukuru wa ONU, yijeje ko uyu muryango ufite ingamba yo “kutihanganira na busa” imyitwarire mibi mu bijyanye n’imibonano mpuzabitsina ku bakozi bawo.

ONU ivuga ko ifite amategeko yo "kutihanganira na busa" imyitwarire mibi mu bijyanye n'imibonano mpuzabitsina ku bakozi bayo
Leave A Reply

Your email address will not be published.