Menya ibyajuririwe n’abunganira Bamporiki mu rukiko.

6,936
Kwibuka30

Abunganira Edouard Bamporiki barasanga umukiliya wabo yaritwaye neza imbere y’urukiko bityo ko igihano yahawe cyasubikwa ndetse agakurirwaho ibindi byaha agasigarizwaho kimwe gusa.

Edouard Bamporiki wahoze ariumunyamabanga wa leta ushinzwe umuco arimo kujurira mu rukiko rukuru yasabye ko yahanirwa icyaha kimwe cyo ‘kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya’ anasaba ko igihano yakatiwe kigabanywa kandi kigasubikwa. 

Muri Nzeri(9) uyu mwaka, Bamporiki yakatiwe gufungwa imyaka ine no gutanga ihazabu ya miliyoni 60 ahamwe n’icyaha gifitanye isano na ruswa no gukoresha umwanya afite mu nyungu ze bwite.  

Yari yaburanye yemera ibyaha anasaba imbabazi nyuma yo kwemera kwakira amafaranga agera kuri miliyoni 10 y’umucuruzi kugira ngo amufashe ibyo ashaka kugeraho akoresheje ingufu afite mu butegetsi, birimo no gufunguza umugore w’uwo mucuruzi. 

Ari Bamporiki, ari n’Ubushinjacyaha, impande zombi zarajuriye kuko zitishimiye umwanzuro w’urukiko. Izo mpande zaje kuburana kuwa mbere, habanza impaka zishingiye ku miterere y’ubujurire ariko urukiko rwemeza ko baburana.  

Ni urubanza rugarukamo ukuriye Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe ibikorwa remezo n’imiturire, Merard Mpabwanamaguru, uvugwaho kwakira ruswa ayihawe na Bamporiki ngo afashe gufungura uruganda rw’umucuruzi Norbert Gatera.  

Ubushinjacyaha bushimangira ko Bamporiki ibyaha bikomeye aregwa yabyemeye ahubwo ko yahanishijwe igihano gito ndetse bukibaza impamvu urukiko rutategetse ko afungwa.     

Naho uruhande rwa Bamporiki rwatanze ingingo rusobanura ko ibyaha yarezwe nta shingiro bifite kuko uruganda rwafunguwe mu gihe visi mayor na Bamporiki bari bafunze (visi mayor yaje kurekurwa nta cyaha arezwe), kandi ko nta kimenyetso cyerekana ko Bamporiki yatse Gatera miliyoni 10 za ruswa ngo kuko basanzwe ari inshuti kandi yayamuhaye amushimira.

Kwibuka30

Uruhande rwa Bamporiki rwavuze ko ibyo ashinjwa byo gufunguza umugore wa Gatera atari byo kuko yafunguwe n’urukiko rubonye ko ari ngombwa ko arekurwa.

Me Evode Kayitana na Jean Baptiste Habyarimana bunganira Bamporiki bavuze ko ihazabu ya miliyoni 60 umukiriya wabo yaciwe ari nini bagereranyije n’ibyo amategeko ateganya. Bavuga ko itagombye kurenga miliyoni 30.  

Aba bavuze ko imyitwarire y’umukiliya wabo “y’ubunyangamugayo” no kuba yarasabye imbabazi bikwiye gutuma igihano cye n’amande yaciwe bigabanywa kandi bigasubikwa akabasha gukomeza kwita ku mugore we urwaye bikomeye.

Basabye urukiko kandi kumusigiraho icyaha kimwe cyo “kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya”,

Bamporiki nawe yavuze ko akomeje “gutakamba” kuko yakoze amakosa, akaba asaba imbabazi abanyarwanda na perezida. 

Ubushinjacyaha bwo bwavuze ko Bamporiki yemeye ibyaha kandi ko urukiko rusubitse igihano kuri we “nta somo rwabarutanze ku muryango nyarwanda no ku rubyiruko yari ayoboye”.  

Ubushinjacyaha buvuga ko kuba umugore we arwaye atari impamvu ituma itegeko risubika igihano cy’uwahamwe n’ibyaha. 

Urukiko Rukuru rwavuze ko uru rubanza ruzasomwa tariki 16 Mutarama(1) 2023.

(Src:BBC)

Leave A Reply

Your email address will not be published.