Abanyeshuri 35% biga mu myaka itatu ibanza ntibazi gusoma Icyongereza, 40% ntibazi kubara

10,271
Kwibuka30

Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine, yasabye abayobozi b’ibigo by’amashuri gushyira abarimu b’abahanga mu myaka itatu ibanza kugira ngo bazamure imyigire y’abana ngo kuko isuzuma riheruka ryagaragaje ko mu bana biga muri iyo myaka, 35% batazi gusoma icyongereza.

Ibi byagarutsweho kuri iki Cyumweru tariki ya 18 Nzeri 2022 ubwo Minisitiri w’Uburezi yitabiraga amahugurwa y’umunsi y’abakora mu nzego z’uburezi.

Hanaganiriwe ku myiteguro y’umwaka w’amashuri 2022/2023 no ku miyoborere iboneye y’ibigo by’amashuri n’uburyo barushaho kuzamura ireme ry’umurezi.

Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine, yagaragaje ko isuzuma iyi Minisiteri iheruka gukora rigaragaza uko imyigire mu mashuri atatu abanza rihagaze, aho 35,46% by’abana biga muri iyo myaka batazi gusoma Icyongereza, ryagaragaje kandi ko 60% aribo bazi kubara bivuze ko abasaga 40% batazi kubara.

Ku bijyanye n’Intara y’Iburasirazuba ho iri suzuma ryagaragaje ko abazi gusoma Icyongereza ari 4,1% mu gihe abazi kubara ari 47,50%.

Minisitiri Uwamariya yakomeje asaba abayobozi b’ibigo by’amashuri kubaka uburezi bwiza bunoze bugaragaza isura nziza y’igihugu ari nayo mpamvu basabye abayobozi b’ibigo by’amashuri gushyira abarimu bashoboye mu myaka yo hasi.

Ati “Twatangiye tubona ko amashuri abanza mu cyiciro cya mbere ni ukuvuga umwaka wa Mbere, uwa Kabiri n’uwa Gatatu, wasangaga bashyiramo abarimu sinavuga badashoboye ariko ni ba barimu bakuze, rimwe na rimwe n’ururimi rw’Icyongereza rubagora.”

“Twabasabye ko mu rwego rwo kunoza ururimi ndetse no kumenya gusoma, kwandika no kubara ariho bashyira imbaraga bakahashyira abarimu bashoboye kugira ngo bifashe wa mwana kuzamuka afite ubumenyi.”

Ku kijyanye n’abana bata amashuri, yasabye abayobozi b’amashuri gukorana n’abarimu bakamenya umubare w’abana bize umunsi ku munsi, abatize bagakora ku buryo bigera mu nzego z’ibanze no mu miryango bakomokamo.

Kwibuka30

Abayobozi b’amashuri biyemeje gukora impinduka

Mwumvaneza Jean Claude uyobora Urwunge rw’Amashuri rwa Muyumbu mu Karere ka Rwamagana, yavuze ko kuri ubu bafite inshingano zo guhindura uburezi ku buryo butanga umusaruro wifuzwa.

Yavuze ko abarimu kuri ubu bahawe amafaranga meza, ibikoresho n’amahugurwa ku buryo bizeye ko umwaka bagiye gutangira hari byinshi bizahinduka.

Ati “Bakitubwira gushyira abarimu bashoboye mu myaka yo hasi nahise ndeba ku kigo nyoboye nsanga koko abarimu beza bigisha mu myaka isoza, ubu rero tugiye kugenda twicare tubabwire ko bafite inshingano zo kurema abana bakiri bato turaganira kandi abo tuziko ari beza barahajya bafashe abana.”

Nyirahabimana Liliane uyobora Urwunge rw’Amashuri rwa Kabeza mu Karere ka Ngoma, yavuze ko amahugurwa bahawe yaberetse ahari ibyuho ku buryo ubu ngo bagiye kubyitaho kandi bizeye umusaruro uzavamo.

Ati “ Ubu ni wo mwanya mwiza wo kubihindura bizatuma abana bazamuka neza mu masomo yabo kuko abarimu bashoboye biberaga hejuru, ubu dukurikije uburyo abarimu bongerewe umushahara tugiye gukoresha imbaraga dukurikirane abarimu tubagenzure ku buryo batanga umusaruro.”

Muri aya mahugurwa y’abayobozi b’amashuri, Musoni Protais yatanze ikiganiro ku bayitabiriye gifite insanganyamatsiko igira iti “ Intekerezo-Shingiro n’imiyoborere y’u Rwanda kuva 1994.”

Musoni yasabye aba bayobozi gushyira imbere inyungu z’abo bayobora, kuzirikana aho igihugu cyavuye no guharanira kurinda abo bayobora kandi bakabayobora neza babarinda amakimbirane.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Gasana Emmanuel, we yibukije abayobozi b’ibigo by’amashuri, icyerekezo cy’igihugu cy’ubukungu bushingiye ku bumenyi, abasaba kugenda bagashyira mu bikorwa ingamba zafatiwe muri iyi nama kandi bagakorera ku mihigo hagamijwe gushakira umuti ibibazo bikigaragara mu rwego rw’uburezi muri iyi Ntara.

Intara y’Iburasirazuba ibarizwamo abarimu bagera ku 23.488, bigisha abanyeshuri bagera ku 972.311 biga mu mashuri y’inshuke, abanza, ayisumbuye n’ay’imyuga. Habarizwa ibigo by’amashuri 5915 n’amashuri y’imyuga 24. Biteganyijwe ko kuri ubu Igihembwe cya mbere kizatangira tariki ya 26 Nzeri 2022.

(Src: Igihe.com)

Leave A Reply

Your email address will not be published.