Ministeri ya Sport yashyize hanze urutonde rwa za sport zemewe gusubukurwa.

6,018
Rwf9bn budget deficit forces MINISPORTS to suspend sports development  projects | The New Times | Rwanda
Ministere ya siporo mu Rwanda yashyizeho urutonde rwa za siporo zemerewe gusubukurwa inashyiraho n’amasaha zimwe muri izo siporo zizajya zikorerwaho

Mu mabwiriza mashya Minisiteri ya Siporo yashyize hanze ku Cyumweru, tariki ya 1 Kanama 2021, yatangaje ko siporo yemerewe ari ikozwe n’umuntu ku giti cye, ikorewe hanze ategeranye n’abandi.

Ibikorwa by’imikino byemerewe gusubukura ni: Kwiruka, Imikino Ngororamubiri, kunyonga igare, imyitozo yo kugenda n’amaguru n’umukino wo gutwara imodoka.

Yatangaje kandi ko isomo ngororamubiri na Siporo ryemewe mu mashuli hubahirizwa ingamba zo kwirinda COVID-19.

Ku bakorera imyitozo kuri Stade Amahoro, Minisiteri ya Siporo yatangaje ko bizajya bikorwa hagati ya saa kumi n’ebyiri za mugitondo na saa kumi n’imwe z’umugoroba kandi bireba abakora siporo ku giti cyabo gusa.

Leave A Reply

Your email address will not be published.